Home Amakuru Mu Rwanda GROUPE UBUMWE, Urubyiruko rw’abaslamu bifatanyije nabafite imyemere itandukanye niyabo muyandi madini biyemeza...

GROUPE UBUMWE, Urubyiruko rw’abaslamu bifatanyije nabafite imyemere itandukanye niyabo muyandi madini biyemeza kujya basura abababaye bari kwamuganga, kumwaka basura abarwayi basaga 3500.

0

GROUPE UBUMWE ni umuryango w’urubyiruko watangiye ugizwe n’abasengera mu idini ya Islam baharanira inyungu rusange.

Uyu muryango watangiye ugizwe n’aba Islam ubu bamaze kwaguka bifatanya n’abandi bafite imyemerere itandukanye niyi dini ryabo harimo abakristu basengeta muyandi madini biyemeza kujya bafatanya gukora ibikorwa by’urukundo bibanda cyane Kujya kwa muganga basura abarwayi, gufasha abatishoboye, ipfubyi, abapfakazi,….. byumwihariko igikorwa cyo gusura abarwayi kubitaro bitandukanye bya KIBAGABAGA, RUBAVU, MUHIMA, CHUK aho ku mwaka, GROUP UBUMWE isura abarwayi barenga 3500.

Karekezi Abubakar, Ubuyobozi wa Group Ubumwe

GROUP UBUMWE yashinzwe le 01/08/2016 yitwa GROUP ISLAMU mu RWANDA ishinzwe na Karekezi Abubakar (anariwe muyobozi wayo kugeza izi saha, nyuma yaho yaje guhindura izina kuberako abenshi batayisangagamo kubera izina ryayo cg bakumvako ari iyabaslam gusa.

Mu kiganiro ibyamamare twagiranye na Karekezi Abubakar yavuzeko gufasha bidasaba kuba utunze byinshi ahubwo bisaba kugira umutima utanga kandi ugira impuhwe ukita kubababaye.

Yagize ati ”Buriwese yagira umutima wo gufasha, kuko abantu benshi bakeneye ubufasha”

Yakomeje agira ati“Uzaze kwa muganga tujyane gusura abarwayi urebe uko abantu bakeneye ubufasha, abana bakeney ubufasha bwo kwiga, abadafite aho bataha, hariyo benshi bababaye bakeneye gufashwa….”

Karekezi Abubakar avugako mubikorwa biyemeje byo gufasha bakirworwa n’amikoro kubera ubushobozi bukeya.

Yagize ati “Dufite imbogamizi nyinshi cyanee zo kuba tutabona support zo kugirango dukomeze gukora ibikorwa kuko usanga abadusaba ubufasha barenze ubushobozi dufite kandi tuba tugomba kubafasha.”

Yakomeje agira ati”muburyo bwo kuba GROUP UBUMWE yarushaho kuba nziza ndetse turimo kureba uburyo yazaba Non government organization (NGO) kuko twagiye tubisabwa n’abantu benshi batandukanye, kuko bifuzako GROUP UBUMWE yakomeza gukora ibikorwa bitandukanye muburyo burambye, kuko abenshi bamaze kubona umusaruro wayo.”

Kubindi bisobanuro wasura imbuga za GROUP UBUMWE ikoresha cg ukavugana numuyobozi wayo karekezi abubakar kuri whatsapp cg ugahamagara 0782723024

KANDA HANO UKURIKIRANE GROUP UBUMWE KURI TIKTOK 

KANDA HANO UKURIKIRANE GROUP UBUMWE KURI INSTAGRAM 

KANDA HANO UKURIKIRANE GROUP UBUMWE KURI YOUTUBE 

KANDA HANO UKURIKIRANE GROUP UBUMWE FACEBOOK 

Karekezi Abubakar avugako mubikorwa biyemeje byo gufasha bakirworwa n’amikoro kubera ubushobozi bukeya

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748