Umuhanzi w”umunyarwanda, Ntwari Jean Yves uzwi nka City Tycoon ubarizwa muri Amerika, muri leta Philadelphia agiye gushyira hanze amashusho y”indirimbo nshya yise “Katerine” yamutwaye akayabo k”amafaranga angana na miliyoni 35 z”amanyarwanda, izajya hanze nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Rwanda.
Katarina, ni indirimbo nshya ya City Tycoon imaze iminsi mikeya Audio yayo igiye hanze, iyi ndirimbo iri muzikunzwe n”abantu benshi kumbuga zumvirwaho umuziki kubera uburyo abantu batandukanye bagiye bayikorera challenge.
Mu kiganiro City Tycoon yagiranye n”ikinyamakuru Ibyamamare yavuzeko iyi ari imwe mu ndirimbo zizaba zihenze mu mateka ye ya MUZIKA ndetse na MUZIKA Nyarwanda.
Yagize “Ni indirimbo irigukorwa n”abatunganya amashusho bakomeye cyane ndetse bamaze kubaka izina muri Amerika, nashoyemo amafaranga menshi kugirango izabe indirimbo mpuzamahanga.
Yakomeje agira ati “Ni indirimbo nashoyemo amafaranga agera kuri miliyoni 35 z”amafaranga y’u Rwanda, irimo imododa zihenze, abanyamideli babigize umwuga nibo nifashishije kugirango ishusho rizaze riryoheye ijisho.”
Iyi ndirimbo nijya hanze ishobora kuzaba Ariyo ibahe indirimbo ifite amashusho ahenze cyane kurusha izindi mu mateka y’umuziki Nyarwanda, mu ndirimbo tuzi zatwaye akayabo k’ama miliyoni mu Rwanda, harimo indirimbo ya Urban Boy bise ‘Tayali’ bakoranye n’umunya-Nigeria, Iyanya bavugako yabatwaye miliyoni 20, indi ndirimbo bivugwako ihenze cyane niy’umuhanzi Eleement aherutse gushyira hanze yise ”Milele” amashusho yayo yakorewe muri Kenya bivugwako yamutwaye asaga miliyoni 30.
KANDA HANO WUMVE “KATARINA” YA CITY TYCOON
City Tycoon avugako yiteguye gushyira hanze album muri uyu mwaka akaba ateguza abakunzi b’umuziki Nyarwanda kuzumva indirimbo zizaba ziyigize.