Abantu barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu birenga 30, kuri iki Cyumweru, itariki ya 09 Kamena 2024 bateraniye i Kigali mu isiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro ( Kigali International Peace Marathon) ku nshuro ya 19 .
Isiganwa ryatangiriye kuri BK Arena aba ari naho risorezwa, ni irushanwa ngarukamwaka ribera mu Rwanda riheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’.
Irushanwa rifite kimwe cya kabiri cya marathon (km 21.098) na marathon yuzuye (km 42.195) kimwe na category y’abinezeza, Run for Peace, (km 10).
Irisiganwa ryiabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie-Solange Kayisire; Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bitabiriye iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro.
Mu bandi harimo Ange Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, na bo bari mu bakoze intera y’ibilometero 10 mu cyiciro cya ’Run for Peace’.
Ni ubwa mbere Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’abantu benshi aho uyu mwaka yitabiriwe n’abakinnyi basaga 10 bari mu rwego rwa mbere rw’abakomeye ku Isi. Intego ni uko iri siganwa ryagera ku rwego rwa kabiri rw’akomeye ku Isi [rwa Gold] mu mwaka utaha.