Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abakoresha ‘WhatsApp’ uburyo bw’ubwirinzi bukumira abashaka kuyinjiramo nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bamwe biba amakuru muri telefone z’abandi banyuze ku rubuga rwa WhatsApp.
Mu butumwa bw’amashusho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Murangira B. Thierry, yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yibukije abakoresha WhatsApp uburyo bashobora kurinda konti zabo n’amakuru bahererekanya kuri uru rubuga.
Dr Murangira avuga ko impamvu y’ubu butumwa ari ukugira inama abakoresha uru rubuga kwirinda kwibwa WhatsApp zabo ko bagomba gukoresha uburyo bwa ‘Two-step verification’.
Yagize ati: “Waba uzi akamaro ka ‘Two-step verification’ yateganyijwe muri WhatsApp yawe?”
Uko wabikora ni ukujya ahanditse ‘Settings’ winjire muri ‘Account’ urebe ahanditse ‘Two-step verification’ ukande ‘enable’ cyangwa ‘accept’, bagusaba guhitamo imibare 6 y’ibanga ukayemeza ugashyiramo na ‘Email’ yawe maze ugakora ahanditse ‘Save’.
Uyu mubare w’ibanga niwo umuntu abazwa igihe agiye kugenzura niba WhatsApp ye ikiri yayindi ntawayinjiyemo.
Igihe umuntu ahinduye terefone, cyangwa ashaka gushyira ku gihe WhatsApp ye cyangwa wahinduye numero wakoreshaga, akora update icyo gihe umuntu aba arinze abamamyi kwinjira muri WhatsApp ye ngo bamwibe amakuru.
Ubu uburyo bwa ‘Two-step verification’ ni ubw’umutekano burinda konti yawe ya WhatsApp mu gihe yaba yibwe cyangwa igiye gukoreshwa n’undi muntu utari wowe.
Irinda kandi igakumira undi muntu uwo ari wese kuba yakwimurira WhatsApp cyangwa andi makuru yawe ayirimo ku kindi gikoresho cy’ikoranabuhanga (telefone cyangwa mudasobwa) mu gihe utabimuhereye uburenganzira.
RIB ihamya ko hari abakoresha urubuga rwa WhatsApp bakoresha amayeri bakiba kode zibafasha kwinjira muri WhatsApp z’abandi.
Iyo umuntu yibwe WhatsApp icyo gihe ntaba akimenya ibyo WhatsApp ye ikoreshwa kuko uwayishimuse ashobora kuyikoresha mu bujura, guhutaza abandi, kubiba inzangano n’ubugizi bwa nabi.
Ati “ Mu mayeri abashaka kwiba konte yawe ya whatsapp bakoresha, bagerageza gushyira WhatsApp muri phone yabo ariko bakoresheje numero y’uwo bashaka kwiba, hari message WhatsApp yohereza kuri telephone irimo ya numero (verification code) ubwo uwo ushaka kwiba ahita akoherereza message ngo hari ka message kayobeye iwawe, akagusaba ko ukamusubiza. Hano ntukwiriye kumwoherereza iyo message kuko uba umuhaye code yawe ya WhatsApp, ubwo ihita ikuvaho kuko uba wamuhaye urufunguzo. Muri make uba wayimweguriye”.
Kimwe n’izindi porogaramu zo kuri internet, konti yawe ya WhatsApp ishobora kwibwa, gukoreshwa mu buriganya, iterabwoba, ndetse no guhungabanya umutekano w’abandi, kwirinda ibi byose usabwa gukoresha ubwirinzi bwa ‘Two-step verification’.