Home Amakuru Mu Rwanda GAKENKE: DR. SIMPLE yahuje umuziki n’uburezi asusurutsa abitabiriye Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu(Amafoto)

GAKENKE: DR. SIMPLE yahuje umuziki n’uburezi asusurutsa abitabiriye Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu(Amafoto)

0

Mu  birori  byabaye mu cyumweru gishize, Ku itariki ya 12/12/2025, mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarimu, habereye igikorwa kidasanzwe cyahuje uburezi na show biz, kiyobowe na Dr. Simple, umurezi, umuhanzi n’umunyarwenya uzwi cyane mu guhanga uburyo bushya bwo gutanga ubumenyi.

Dr. Simple yagaragaye ku rubyiniro yambaye umwambaro w’uburezi, atari nk’imyambarire isanzwe, ahubwo nk’ikimenyetso cy’impinduka mu myumvire y’igihugu. Yasobanuye ko mu cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuba umwarimu, umuhanzi, umunyarwenya cyangwa umunyabugeni bitakiri ikibazo, ahubwo byabaye imbaraga zifasha gutanga uburezi bufite ireme kandi bujyanye n’igihe.

Mu isomo rye ryubakiye kuri “Competence Based Curriculum” (CBC) ryiswe “Kwirema aho kwiremaza mu mwuga w’uburezi”, Dr. Simple yifashishije urwenya, urugero, indirimbo n’imikoranire n’abitabiriye igikorwa, abahindura abanyeshuri ku rubyiniro. Ubutumwa bwe bwibanze ku gushishikariza abarimu guhitamo kwibyaza amahirwe bafite, bakirinda kwiheba no kwangiza impano zabo n’izabo barera.

Muri iri jambo, Dr. Simple yamenyesheje abari aho ko Akarere ka Gakenke atari ko Leta yariyamuhayemo akazi bwa mbere. Yasobanuye ko yari yoherejwe kwigisha muri Lycee Notre Dame, ishuri riherereye mu Mujyi wa Kigali. Nyamara, abona ko impano n’umuhamagaro bye bikenewe cyane mu cyaro, maze afata icyemezo gikomeye cyo gushinga urubanza asaba kwimurirwa muri G.S. St Joseph Karuganda, mu Karere ka Gakenke. Icyo cyemezo yagifashe agamije gutanga umusanzu we aho yumvaga akenewe kurusha ahandi.

Dr. Simple yashimiye by’umwihariko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayidenga Vestine, ku bw’icyerekezo n’ubuyobozi bushyigikira abarimu bafite impano n’udushya mu burezi. Yahamije ko Akarere ka Gakenke kamubereye umugisha udasanzwe, kuko kakiriye impano n’umwihariko we, kandi kakabona umusaruro wabyo mu burezi no mu mibereho myiza y’abanyeshuri n’abarezi.

Nk’ikimenyetso cy’ishimwe n’urukundo afitiye Akarere n’igihugu, Dr. Simple yatuye Nyakubahwa Madame Mukandayisenga Vestine indirimbo yise “Umugisha”. Iyi ndirimbo isobanura ukuntu RPF-Inkotanyi yabereye Abanyarwanda umugisha, ibakura mu mwijima ibageza ku cyizere n’iterambere. Ubwo iyo ndirimbo yaririmbwaga, Mayor, abayobozi batandukanye n’abitabiriye ibirori bose barayibyinnye karahava, bigaragaza ibyishimo, ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza.

Mu gusoza, Dr. Simple yahamije ko aho yanyuze hose mu buzima bwe bw’umwuga, nta handi yigeze abona kwakira no kubyazwa umusaruro impano ze nk’uko byabereye mu Karere ka Gakenke. Yashimangiye ko Gakenke yamubereye umugisha, ikakira impano ze, zikabyara umusaruro, kandi bikaba urugero rw’uko ubuyobozi bwiza bushobora guhindura impano isanzwe igahinduka igisubizo ku muryango mugari.

Dr.Simple mbere yo kuva ku rubyiniro yagize ati: Ibibazo n’ink’ibahasha ifunikiyemo ibisubizo. Aho kwirirwa dusakuza ibibazo byacu byanatuma Nyakubahwa Perezida wa Repubulika waduhaye agaciro yicuza icyo yakaduhereye ; dukwiye kwishakamo ibisubizo noneho ibibazo byacu bikumvikanira mu bisubizo twishakamo. Ibyo nibyo Kwirema aho Kwiremaza”.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.