Umwongereza Lando Norris ukinira McLaren yegukanye Formula 1 ya 2025, nyuma yo kwitwara neza mu mwaka wose, ahiga abarimo Max Verstappen na Oscar Piastri bakinana.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025, ni bwo mu muhanda wa Yas Marina Circuit muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu hakiniwe isiganwa rya Abu Dhabi Grand Prix ari na ryo rya nyuma rya 2025.
Wari umunsi udasanzwe kuko abakinnyi batatu ari bo Lando Norris, Max Verstappen, Oscar Piastri, buri wese yari afite amahirwe yo kwegukana Shampiyona ya Formula 1.
Max Verstappen yagerageje gucunga bagenzi be ngo yegukane iri siganwa, naho Lando Norris akomeza kumugenda runono acunganwa no kutajya ku mwanya wa kane kuko ari bwo yari gutakaza igikombe.
Uyu mukinnyi wahabwaga amahirwe kurusha abandi kuri iyi nshuro yasoreje ku mwanya wa gatatu agira amanota 423, arusha amanota abiri Verstappen wabaye uwa mbere ku rutonde rusange rwa Formula 1.
Oscar Piastri w’amanota 410, yasoreje ku mwanya wa gatatu muri rusange nubwo kuri uyu munsi yabaye uwa kabiri.
Umwongereza kabuhariwe Lewis Hamilton wakinaga umwaka we wa mbere muri Ferrari, ntabwo yigeze ahirwa kuko yasoreje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 156.
Lando Norris w’imyaka 26, yagize umwaka mwiza kuko mu marushanwa 24 akinwa, 18 muri yo yari muri batatu ba mbere, ndetse arindwi muri yo arayatwara.
Uyu mukinnyi winjiye muri Formula 1 bwa mbere mu 2019, yashimye uruhare rw’ikipe ye n’umuryango we nyuma yo kuyitwara ku nshuro ya mbere mu mateka.
Ikipe ya McLaren yabaye iya mbere, Mercedes iba iya kabiri, Red Bull Racing iba iya gatatu, Ferrari iba iya kane, mu gihe Williams yabaye iya gatanu.







