Home Amakuru Mu Rwanda Umwogoshi Wa mu Nigga yagaragaje uko byamutunguye kwogosha Davido i Kigali

Umwogoshi Wa mu Nigga yagaragaje uko byamutunguye kwogosha Davido i Kigali

0

Nsabimana Didier wamamaye ku izina rya Wa mu nigga, mu mwuga wo kogosha n’ubugeni yasangije imbamutima ze nyuma yo kwisanga ari kogosha icyamamare Davido.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri shene ya YouTube ya Isimbi TV, asobanura uko yakiriye ubutumwa bumusaba gukorera Davido isuku yo mu mutwe, mbere y’igitaramo yari agiye gukorera muri BK Arena.

Wa mu nigga yatangaje ko yakiriye ubutumwa bugira buti “Muraho, muduhe nimero zanyu, Davido arifuza ko umwogosha”, bwoherejwe n’usanzwe yambika Davido uzwi ku izina rya Holly An Dro.

Wa mu nigga yavuze ko ubwo yakiraga ubu butumwa yari kumwe na Joshua umuyobozi wa Kigali Protocol, ndetse ahita amusaba ko yamuherekeza kuri hotel ya Pinnacle aho uyu muhanzi yarari kuba.

Ati” Nari ndi kumwe na Joshua wo muri Kigali Protocol aje ngo mwogoshe, ndamubwira nti bashaka ko nogosha Davido.”

Akomeza avuga ko yahise asaba Joshua ko amuherekeze nka ‘Manager’ we, aho yari bwogoshere Davido, ndetse mu kuhagera yasanze Davido aryamye yakirwa n’ureberera inyungu ze mu muziki, Asa Asika.

Ati” Narabasuhuje nsohora ibikoresho byanjye, ava mu cyumba cye araza (Davido) aransuhuza bisanzwe nk’umuntu baziranye. Uwo muntu wampamagaye arambwira ati ‘Ndabizi uri umuhanga mu kogosha nakurebye ku mbuga nkoranyambaga, ndizerako umukorera neza.”

Yakomeje agira ati” Ndamwogosha ndamurangiza ndamwoza, ndamubwira ndashaka ifoto, arambwira ngo buretse yambare yitunganye.”

Wa mu nigga avuga ko mu kwinjira aho yari bwogoshere Davido, telefone ye yari yayatswe, nuko amaze kumwogosha aribwo yamubajije niba ari Umunyarwanda, nuko amuha ifoto.

Yakomeje avuga uburyo yabonye Davido ari umuntu urenze cyane, ati” Ni nanjye namuhamagaraga izina rye abandi numvise bamuhamagara Boss. Davido ni wa muntu basiga amavuta, bafungira umukandara.”

Wa munniga amaze kwandika izina mu kogosha ibyamamare aho yogoshe abarimo Juma Jux, Harmonize n’abandi.

Yatangaje kandi ko mu 2023, ubwo Davido yazaga mu Rwanda muri Trace Awards nabwo yari yasabwe ko yajya kumwogosha ariko byicwa nuko yasanze asinziriye.

Wa mu nigga avuga ko ibihe nk’ibi byamukundishije cyane umwuga akora wo kogosha, ati “Kariya kazi kankuye ahantu hatari heza, nta handi hantu nabonaga mpfite amahirwe yo kuzatoborera ngo mbe nagaragara.”

Yakomeje agira inama urubyiruko rusuzugura akazi, ati “ Numuyede avamo umufundi”, abasaba gukunda ibyo bakora no kubishyiramo imbaraga ndetse abibutsa ko icyo uzaba cyo ntaho kijya.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.