Home Amakuru Mu Mahanga Inter Miami ikinamo Lionel Messi yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri  Amerika ku...

Inter Miami ikinamo Lionel Messi yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri  Amerika ku nshuro ya mbere mu mateka

0

Inter Miami ikinamo Lionel Messi yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya mbere mu mateka, itsinze Vancouver ibitego 3-1.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025.

Umukino ugitangira, ku munota wa munani myugariro wa Vancouver Whitecaps, Edier Ocampo, yitsinze igitego ariko mu gice cya kabiri mugenzi we ukina mu kibuga hagati Ali Ahmed aracyishyura.

Byasabye umwihariko wa Lionel Messi wo gutanga imipira ivamo ibitego, aho yawuhaye Rodrigo de Paul ku munota wa 70 ashyiramo icya kabiri, anafasha Tadeo Allende kubona undi wavuyemo icya gatatu.

Muri uyu mwaka w’imikino, Messi yakinnye imikino 28, igera kuri 26 abanza mu kibuga, atsinda ibitego 29, atanga imipira 19 ivamo ibindi bitego.

Messi w’imyaka 38 yujuje ibikombe 48 amaze kwegukana mu mateka ye. Harimo ibyo yatwaranye na FC Barcelone FC, bitandatu ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, bitatu akinira Paris Saint-Germai na bine agejejemo muri Inter Miami.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.