Home Amakuru Mu Rwanda Rayon Sports ikeneye miliyoni 200 Frw mu kwiyubaka bushya: Impinduka zikomeye muri...

Rayon Sports ikeneye miliyoni 200 Frw mu kwiyubaka bushya: Impinduka zikomeye muri Mutarama 2026

0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko hakenewe miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka ikipe binyuze mu kugura abakinnyi n’abatoza muri Mutarama 2026.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, cyari kigamije kugaragaza ibikorwa bateganya gukora mu gihe cy’amezi atatu bazamara muri iyi nzibacyuho.

Yagize ati: “Rayon Sports ubu ngubu, tumaze igihe nta ntsinzi tubona, n’izo twabonaga mbere wabonaga zitaryoheye abakunzi bacu.

Kimwe rero mu byihutirwa, turifuza kuzana abatoza n’abakinnyi bashya biyongera ku basanzwe bahari[…]. Ibyo byose bizasaba amafaranga. Iyo dukoze imibare dusanga kwinjizamo abakinnyi dukeneye ubwabyo bikeneye hagati ya miliyoni 100 Frw na 200 Frw.”

Yakomeje avuga ko amafaranga yo kugura abakinnyi bazayashakira ahashoboka hose.

Ati: “Ayo mafaranga azaturuka mu banyamuryango ndetse n’abafatanyabikorwa. Ni ugukomeza kunoza imibanire n’abafatanyabikorwa ndetse no gushaka abandi bashyashya. Ikindi ni ugukora ubukangurambaga bw’imbaraga zihagije ku mushinga wacu wa Gikundiro, wa *702#.”

Yaboneyeho ko ibi bizafasha kumenya imibare ya nyayo y’abakunzi ba Rayon Sports kugira ngo babashe kubaka n’imiyoborere idaheza uwo ari we wese.

Ku bijyanye no kuzana Umutoza mushya usimbura Afhamia Lotfi uherutse kwirukanwa kubera umusaruro muke, Murenzi yavuze ko mu cyumweru gitaha cyangwa igikurikira azaba yabonetse.

Ati: “Turifuza ko umutoza aboneka bitarenze icyumweru n’igice, bikabije bikaba bibiri. Muri uku kwezi dusigajemo imikino ahari itanu cyangwa itandatu. Turifuza ko nibura yazareba n’imikino nk’itatu, kugira ngo twinjire ku isoko na we ubwe yaramaze kureba uko ikipe ihagaze.”

Murenzi yatangaje kandi ko basanze iyi kipe ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, mu gihe kuri konti zayo hariho arenga gato kuri miliyoni 20 Frw.

Gikundiro ntiyagize itangiriro nziza muri Shampiyona dore ko mu mikino icyenda imaze gukina yatsinze ine, itsindwa itatu inganya ibiri bituma iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 14, irushwa na Police FC ya mbere amanota umunani.

Iyi Kipe yambara Ubururu n’umweru iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona izakiramo Musanze FC ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pelé Stadium guhera Kumi n’Ebyiri n’igice.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.