Home Amakuru Mu Rwanda Umuhanzikazi Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Boda Boda

Umuhanzikazi Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Boda Boda

0

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Boda Boda”, ikubiyemo ubutumwa bureba abakundana uruzira uburyarya, anakebura abarurutisha ibintu.

Muri iyi ndirimbo, Bwiza yasohoye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, mu magambo yayo atangamo inama yo gukundana udakurikiye ubutunzi ku mukunzi wawe, kuko hari ubwo usanga afite umutungo ariko nta rukundo agira, ndetse abandi bakaba bafite urukundo ariko bashyize imbere imibonano mpuzabitsina.

Hari aho agira ati “Bafite inoti ntibafite affection, bafite Love ariko bashyize imbere sex.”

Mu ndirimbo “Boda Boda”, Bwiza akomeza avuga ko adatewe igitutu n’inshuti ze zarwubatse mbere ndetse ko kuba uwo bakundana nta butunzi bwinshi afite nta kibazo abibonamo.

Ati “Utanafite imodoka twanatega moto. Na Boda Boda twayipanda [twayurira] ukampeka sinakwita ku bandeba.”

Amashusho y’indirimbo “Boda Boda” yafatiwe mu Rwanda, bigizwemo uruhare n’itsinda riyobowe na John Elarts, wanagize uruhare mu ndirimbo zirimo n’iyo uyu muhanzikazi yahuriyemo na The Ben bise “Best Friend.” Ku rundi ruhande, amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Prince Kizz afatanyije na Loader, anononsorwa “Mastering” na Bob Pro.

Boda Boda ni yo ndirimbo ya mbere Bwiza ashyize hanze mu mwaka wa 2025, nyuma y’uko muri Gicurasi 2025, yasohoye album ye ya Kabiri yise “25 Shades” ikubiyeho indirimbo 12.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.