Umunyamakuru n’umunyamideli w’icyamamare muri Uganda, Sheilah Gashumba, ari kwagura inzira ye mu myidagaduro aho yitegura kumurika ku mugaragaro umwuga we mushya wo kuvanga imiziki mu Rwanda mu Ukuboza 2025.
Uyu munyabigwi ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, uzajya ku rubyiniro yitwa “Lil Stunner”, yatangaje ko azakorera uruhererekane rw’ibitaramo i Kigali kuva ku wa 25 kugeza ku wa 30 Ukuboza, mu duce dutandukanye tw’umujyi.
Nubwo urutonde rw’ibitaramo byose uyu mukobwa azakorera mu Rwanda rutaratangazwa, amakuru yemeza ko Gashumba azagaragara mu gitaramo “Spinny and Friends – Kigali Edition” kizaba ku wa 27 Ukuboza, akazasoreza muri Nuvo, ndetse no mu bindi birori bitandukanye.
Sheilah Gashumba azwi cyane kuri televiziyo, kuri radiyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga kuva afite imyaka umunani, akaba amaze kuba umwe mu banyabigwi bakomeye mu myidagaduro yo mu karere.
Azwiho imyambarire igezweho, ubushobozi bwo kwamamaza ibicuruzwa, n’imyitwarire irimo ingufu mu kwiyamamaza mu birori bikomeye.
Yigaragaje mu birori no mu bikorwa byabereye muri Uganda, Kenya, Rwanda, Zambia, u Bwongereza, Canada na Turikiya, bikomeza kumushyira mu rwego rw’abanyabigwi bagaragara henshi kandi bakomeye mu myidagaduro.
Gashumba yatangiye kwiga kuvanga imiziki mu gihe cya Guma mu Rugo mu gihe cya COVID-19, aho yafashwaga na DJ Ediwizzy Selekta.
Mu 2024, yagiye gukarishya ubumenyi bwe muri RISE Academy yo muri Johannesburg, imwe mu mashuri azwi cyane ku mugabane wa Afurika mu gutanga amasomo ya DJ, nubwo yabikoraga ahuza n’akazi ke gasaba byinshi.
Mu gucuranga kwe yibanda ku njyana zirimo Amapiano, House, Afro-Soul fusion, n’injyana z’ubugande gakondo, byose abivanga mu buryo bunogeye amatwi. Gashumba yatangiye kuvanga imiziki mu ntangiro z’uyu mwaka.
Gashumba ni bwo bwa mbere azaba avangiye imiziki mu Rwanda, kuko mbere yajyaga aza nk’umushyushyarugamba.
Sheilah Gashumba azanakorera ibitaramo mu birori bizabera muri Atelier du Vin ndetse na La Noche.








