Nyuma y’uko AG Promoter yambitse impeta Micky bakiyemeza kurushinga nk’umugore n’umugabo, kuri ubu bamaze gutera indi ntambwe basezerana imbere y’amategeko kubana akaramata.
Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge nk’uko bigaragara mu butumwa butumira inshuti zabo, AG Promoter na Micky bazasezerana ku wa 27 Ugushyingo 2025.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko bibaye mu gihe AG Promoter yari aherutse kwambika impeta umukunzi we Micky ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu birori byabereye na none i Rebero ari na ho bakirira abatashye ubukwe bwabo.
Ubwo yari amaze gutererwa ivi akambikwa impeta, Micky yavuze ko bakabaye barasezeranye imbere y’amategeko muri Kanama 2025, ariko bitewe n’uko yari atarabona indangamuntu bisaba ko babanza gutegereza.
AG Promoter uzwi nk’umuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye gukundana na Micky mu 2024, icyakora batangira badashaka kwerura urukundo rwabo gusa uko iminsi yagiye yisunika byarangiye barwemeje ndetse kuri ubu bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.
Urukundo rwa AG Promoter na Micky rwakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse rurushaho gushyuha kuko batangiye gukundana nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye na Captain Regis na we uzwi muri sinema y’u Rwanda.








