Umuhanzi Niyo Bosco yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Irene Mukamisha, nyuma y’amezi yari ashize bahishura urukundo rwabo mu ruhame.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Niyo Bosco yasangije abamukurikira amafoto ye ari kumwe na Irene, abangenera amagambo yuje urukundo agira ati: “Imana izaha umugisha umunsi tuzahana indahiro z’iteka, n’ikimenyetso cy’urukundo rwacu ku wa 16 Mutarama 2026. Kwifatanya natwe muri uyu munsi bizaba ari iby’agaciro kuri twe.”
Ibi biremeza ko ubukwe bwa Niyo Bosco n’umukunzi we bugomba kuba ku itarki ya 16 Mutarama 2026, umunsi witezwe na benshi bari bamaze igihe bakurikirana urukundo rw’aba bombi.
Niyo Bosco agiye gukora ubukwe hashize igihe gito yambitse uyu mukobwa “impeta y’urukundo”. Ku wa 17 Nzeri 2025, muri Hotel La Palisse Gashora.
Icyo gikorwa cyakurikiwe n’imitoma ndetse n’amagambo y’urukundo aba bombi bari bamaze iminsi basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, byatumye benshi babona ko urukundo rwabo rumaze gushinga imizi.
Niyo Bosco, wamamaye kubera ubuhanga budasanzwe mu kuririmba, gucuranga no kwandika indirimbo, akomeje kuba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda. Yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Ubigenza Ute”, “Buriyana”, “Babylon” na “Urugi”, zatumye izina rye rikomeza kumenyekana no gukundwa.
Abakunzi be ndetse n’inshuti z’aba bombi bari mu byishimo byo gutegereza uyu munsi w’amateka ugiye guhuza ubuzima bwabo mu muryango umwe.








