Umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilimi, Kevin Hart, yasangije abakunzi be ibihe bidasanzwe yagiriye mu Rwanda ubwo we n’umuryango we basuraga Ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Musanze.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Acting my Age’ gica ku rubuga rwa Netflix, cyagiye hanze tariki ya 24 Ugushyingo 2025.
Kevin Hart ufite izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga mu gutera urwenya, yavuze uburyo mu mpeshyi ya 2023, yazanye mu Rwanda umuryango we mu biruhuko, agamije kureba no kwiga byinshi ku muco wa Afurika.
Muri iki kiganiro avuga ko akigera mu Rwanda kimwe mu bintu yasabwe ari ukujya gusura ingagi zo mu misozi y’Ibirunga.
Ati” Ndabizi bamwe muri mwe nimbabwira urugendo rwo kuzamuka mu birunga gusura Ingagi ntabwo mubimenya, ndakora ibishoboka mbibasobanurire.”
Yakomeje avuga uburyo yumvaga gusura Ingagi ari ibintu bisanzwe nko gusura izindi nyamanswa zose mu ishyamba ririmo ibyatsi, cyane ko ari inshuro ye ya mbere yari agiye kuzisura.
Yakomoje ku buryo mbere yo gutangira urugendo yatangajwe no kubona baherekejwe n’abantu bafite imbunda n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi, ndeste acyeza ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo muri iyi Pariki witwa ‘Antoine’, asobanura amabwiriza adasanzwe yababwiye agendanye no gusura izi ngagi.
Ati” Antoine ni umuntu wahaye ubuzima bwe bwose kumva no gusobanukirwa ingagi, azi ingagi imbere n’inyuma, hejuru no hasi, Antoine ni umugabo w’umwirabura ntifuriza abazungu bazahura( agira amabwiriza akomeye) , Antoine ni umuntu wihebeye Ingagi nabonye mu buzima bwanjye.”
Muri aya mabwiriza harimo ko abasura ingagi batagomba kurebana nazo mu maso, guca bugufi imbere yazo ndetse no kwisanisha nazo bakora ibyo zikora, ibi byose Kevin Hart atumvaga neza impamvu yabyo.
Uyu munyarwenya avuga ko bazamutse iminota iri hagati ya 15 na 20, ndetse nyuma yo kugera ku musozi hejuru aho ingagi zituye yatangajwe no kubona ingagi z’ingore zisaga umunani ziturutse ibumoso bwe zigendesha amaguru, akemera koko ko ingagi ari inyamanswa idasanzwe.
Yongeyeho ko nyuma yaho yatewe ubwoba no kubona ingagi nkuru benshi bita ‘Silver Gorilla’, ndetse byatumye yica amabwiriza ajyanye no kutarebana nayo mu maso, ibi byamusabye kwisanisha nayo no kwigana imyitwarire yayo nkuko bari babihawe mu mabwiriza kugirango itamumerera nabi.
Asoje atera urwenya ko ariyo mpamvu abasangije iyi nkuru kugirango hatazagira umwe mubo bari kumwe kuri uwo munsi basura Pariki y’Ibirunga, usangiza amashusho mbere y’uko abibwira abantu.
Kevin Hart n’umuryango bagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Nyakanga 2023, basura Pariki y’Ibirunga icumbikiye Ingagi ziboneka hake mu isi.
Icyo gihe kandi Kevin Hart wari kumwe n’umugore we, Aniko Hart n’abana babo babiri, basuye Pariki y’Akagera ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kevin Hart kandi ni umwe mu byamamare byagize uruhare mu Kwita Izina abana b’Ingagi mu 2023, aho yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Muhoza, izina rya ‘Gakondo’.







