Home Amakuru Mu Rwanda RGB Yasheshe Ubuyobozi bwa Rayon Sports, Ishyiraho Komite y’Inzibacyuho mu Guhosha Ibibazo...

RGB Yasheshe Ubuyobozi bwa Rayon Sports, Ishyiraho Komite y’Inzibacyuho mu Guhosha Ibibazo Bikomeye

0

Urwego ry’Igihugu rw’Imiyoborere ,RGB , rwatangaje ko rwashyizeho Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports nyuma yo gusuzuma byimbitse ibibazo biyivugwamo.

Rayon Sports imazemo iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye by’imiyoborere , bituma ititwara neza mu mikino ya shampiyona ndetse abafana bagasaba ko Komite yaseswa.

Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Ugushyingo 2025, RGB yagiranye inama n’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports hagamijwe gukemura ibibazo bikomeje kugagaragara mu miyoborere.

RGB ivuga ko ibyo bibazo bigira ingaruka ku mikorere y’ikipe, imiyoborere yayo, n’iterambere rya Siporo mu Rwanda .

Uru rwego rwavuze ko nyuma yo gusuzuma byimbitse ibyo bibazo, inama yafashe umwanzuro wo guhagarika inzego zose zari ziyoboye umuryango wa Rayon Sports ari zo Komite nyobozi, Komite ngenzuzi, ndetse n’Akanama gashinzwe gukemura amakinbirane.

RGB yashyizeho Komite y’inzibacyuho igizwe na bwana Murenzi Abdallah akaba akuriye Komite y’inzibacyuho, Me Jean Bosco Nubumwe , Madamu Josee Akayezu , Gakwaya Olivier, Nsabyimana Baptiste.

Uru rwego rwavuze ko iyi Komite ishinzwe gusuzuma no kuvugurura amategeko y’umuryango wa Rayon Sports, gusesengura no kuvugurura inzego z’imiyoborere hagenwa n’inshingano zazo, gukurikira igenzura ry’imikorere y’umuryango , gusigasira Ubumwe n’ubusugire bw’umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho, gukurikirana ibikorwa n’imirimo yose y’umuryango mu gihe cy’amezi atatu .

RGB ivuga ko izakomeza gufasha Rayon Sports mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi mpinduka ,hagamijwe gutuma ikipe ikora mu buryo burambye , bwa kinyamwuga kandi bujyane n’amategeko n’amahame y’imiyoborere myiza .

RGB ivuga ko ari intambwe ikomeye igamije kugarura ituze no gukomeza gushimangira imiyoborere myiza muri Rayon Sports.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.