Home Amakuru Mu Rwanda Kigali Dutarame: Igitaramo cyasubije Abanyarwanda ku mizi y’Umuco— byari ibirori bidasanzwe muri...

Kigali Dutarame: Igitaramo cyasubije Abanyarwanda ku mizi y’Umuco— byari ibirori bidasanzwe muri BK Arena!

0

Umujyi wa Kigali wakumbuje Abanyarwanda indirimbo n’umudiho gakondo by’umuco Nyarwanda, mu gitaramo cy’amateka cyiswe ‘Kigali Dutarame’, cyateguwe hagamijwe kwerekana ubukungu n’ubudasa buri mu muco w’i Rwanda.

Iki gitaramo cyizihiza umuco Nyarwanda cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, cyabereye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025.

Ni igitaramo kitabiriwe ku bwinshi kuko cyagiye gutangira amatike yamaze gushira ku isoko, cyafunguwe n’imbyino gakondo z’itorero ‘Indatirwabahizi’ ry’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengimana Samuel waserutse mu mukenkero wa kizungu uri mw’ibara ry’umukara, yashimiye Abanya-Kigali bitabiriye ku bwinshi abibutsa ko iki gitaramo kigamije kubereka ubukungu buri mu muco Nyarwanda.

Ati” Nk’Umujyi wa Kigali, dufite intego ikomeye yo gukundisha abanyakigali bose umuco wacu, kuwugaragaza mu buryo bwose bushoboka, maze ukaba umwe mu biranga.”

Abahanzi batandukanye bamenyerewe mu muziki gakondo bakomeje gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, barimo Boukuru uri mu bagezweho kandi bakunzwe n’urubyiruko, waririmbye mu buryo buryoheye amatwi indirimbo ‘Umwali’.

Uyu muhanzikazi kandi yasubiyemo indirimbo ‘Genda Rwanda Uri Nziza’ ya Orchestre Impala, yakiriwe neza kandi ikundwa n’abitabiriye igitaramo ‘Kigali Dutarame’.

Umuhanzikazi Teta Diana wari umaze igihe kinini adakandagira i Kigali yakiranywe urugwiro muri iki gitaramo, byumwihariko mu ndirimbo ‘Agashinge’ yahereyeho.

Teta Diane yaje kuririmba indirimbo ‘Birangwa’ yatuye umubyeyi we w’itabye Imana akiri mut, maze abantu barayikunda ndetse bamucanira urumuri rwa telefone rwo kumugaragariza urukundo.

Umuhanzi benshi bamaze kumenyera mu muziki Gakondo, Ruti Joel nawe yataramye ndetse yongera kugaragara ari kumwe n’itorero Ibihame by’Imana, yaherukaga gutangaza ko yasubiyemo.

Mu ndirimbo n’umudiho gakondo Ruti n’abasore b’itorere Ibihame by’Imana baririmbye indirimbo ‘Ibihame’, bagaragaza ubuhanga mu guhamiriza, guca umugara no kugwa mu nka, maze batanga ibyishimo ku mbaga yitabiriye iki gitaramo.

Itorero Inyamibwa naryo ryaserukanye isheja muri iki gitaramo rikurikirwa n’Itorero Inganzo Ngari, yose amaze kuba ubukombe mu gutarama mu muco Nyarwanda.

Umuhanzi Jules Sentore nawe yageze kururirimbiro maze atarama mu ndirimbo ze zikundwa zirimo ‘Ikirenga’ na ‘Rutema Ikirere’, zose ziri kuri album ye nshya yise ‘Umudende’.

Abanyarwanda batandukanye bamenyerewe mu muziki Nyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo cyahuje abahanzi n’amatorere gakondo, barimo Yvan Muziki, Dj Pius, Rocky Kimomo, Nyambo n’abandi batandukanye.

Umuhanzi Intore Masamba akaba umunyabigwi bihambaye mu muziki gakondo niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo, aho yageze ku ruririmbiro maze yakiranwa urugwiro ndetse ubona ko ibintu bihinduye isura.

Yataramye mu ndirimbo zikunzwe ziganjemo izurugamba ndetse atungura umuhanzikazi Cécile Kayirebwa wagize isabukuru amuririmbira ‘Inyange Muhorakeye’ ndetse bafatanya kuyiririmba, ibintu byanyuze benshi.

Abitabiriye iki gitaramo batahanye ibyishimo byinshi, nubwo amasaha yari akuze.

Iki gitaramo cyateguwe kubufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo muri gahunda y’’Umujyi ushyushye’ ndetse no gukundisha Abanyarwanda umuco wabo.

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.