Fatima Bosch wo muri Mexique ni we wambitswe ikamba rya Miss Universe mu gihugu cya Thailand kuri uyu wa gatanu, mu irushanwa risojwe ryararanzwe n’ibibazo byinshi n’amakimbirane kugeza uwariyoboraga yeguye.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 yasohotse ahaberaga irushanwa mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ugushyingo, nyuma y’uko ukuriye irushanwa amucyuriye mu ruhame imbere ya bagenzi be, akanamubwira ko azirukana abamushyigikiye.
Nyuma y’icyumweru ibyo bibaye, babiri mu bagize akanama nkemurampaka barasezeye, umwe muri bo ashinja abategura irushanwa uburiganya.
Irushanwa rya Miss Universe, ryatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza amaze igihe kirekire ku isi.
Abasesenguzi bavuga ko amakimbirane aherutse agaragaza itandukaniro ry’imico n’imiyoborere hagati y’abanyamuryango b’iri rushanwa bo muri Thailand n’abo muri Mexique.
Mu bakobwa batanu ba mbere, uwa kabiri yabaye Praveenar Singh wo muri Thailand, abandi ni abo muri Venezuela, Philippines na Côte d’Ivoire.
Thailand yari yakiriye Miss Universe ku nshuro ya kane, kandi umukobwa wayihagarariye uyu mwaka yafatwaga nk’ufite amahirwe menshi nk’uko urubuga rw’abafana rwabigaragazaga.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 74 kuva mu 1952 ryerekana ko iri shyirahamwe rishaka gukomeza kuba irigezweho.
Mu bagore n’abakobwa bagera ku 120 bahataniraga iri kamba muri iri rushanwa harimo n’umunyarwandakazi Solange Tuyishime Keita, usanzwe aba muri Canada.
Tuyishime yaje muri 30 ba mbere, ari na bo batoranyijwemo batanu bagera ku cyiciro cya nyuma.

Tuyishime washinze Elevate International, ikigo kigamije gufasha abagore kwitinyuka bakajya mu buyobozi no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’imibereho y’abaturage.
Uretse ibyo, ni Ambasaderi wa UNICEF Canada, aho ashinzwe guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana ku Isi hose.
Mu 2023, Tuyishime yahawe Ishimwe ry’Ikirenga rya “Order of Ottawa”, aho Meya Mark Sutcliffe yamushimiye nk’umugore ushobora kubona icyiza n’icyizere mu bihe bikomeye cyane.
Si ubwa mbere yari yitabiriye irushanwa ry’ubwiza, mu 2004, yatsindiye ikamba rya Miss New Brunswick. Nyuma yaho, aza no kuba umugore wa mbere ukomoka muri New Brunswick watsindiye ikamba rya Miss Canada International nk’uko biaragara ku rubuga rwe.








