Home Amakuru Mu Rwanda Perezida Kagame yatembereje Emir wa Qatar mu rwuri rwe, amugabira Inyambo mu...

Perezida Kagame yatembereje Emir wa Qatar mu rwuri rwe, amugabira Inyambo mu kurushaho gushimangira ubucuti

0

Perezida Paul Kagame yatembereje mu rwuri rwe, ruherereye Kibugabuga, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse amugabira inka z’Inyambo.

Kuri uyu wa Kane nibwo Emir wa Qatar, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije gukomeza ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.

Ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, giherereye i Kanombe, uyu Muyobozi w’Ikirenga wa Qatar yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Nyuma yo kumwakira muri Village Urugwiro, nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Perezida Kagame, ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani mu rwuri rwe ruherereye Kibugabuga.

Perezida Kagame kandi yagabiye Emir wa Qatar inka zo mu bwoko bw’Inyambo nk’ikimenyetso cy’umuco Nyarwanda bisobanura ubucuti n’umubano mwiza hagati yabo n’ibihugu byabo.

Muri uru ruzinduko Emir wa Qatar arimo mu Rwanda, biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, byibanda ku mubano w’ibihugu byombi n’izindi nzego bishobora gukoranamo.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanganywe imikoranire mu nzego zitandukanye ziterambere zirimo ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere, urwego rw’umutekano n’izindi nzego zitandukanye.

Birenze ibi kandi, Qatar iri kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe biri mu Karere k’Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, binyuze mu biganiro by’amahoro n’ubuhuza.

Emir wa Qatar yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda mu mwaka wa 2019, ndetse icyo gihe ku mpande zombi hasinywe amasezerano menshi arimo ubufatanye mu byerekeranye n’umuco, siporo, ubukerarugendo ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.