Itsinda ryatutse mu ikipe ya Atlético de Madrid, riyobowe n’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubufatanye, Guillermo Alonso Álvarez, ryasuye u Rwanda, mu ruzinduko rugamije gukomeza ubufatanye.
Iri tsinda ryakiriwe na Minisiteri ya Siporo n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye mu guteza imbere siporo, guteza imbere impano z’abakinnyi ndetse n’ubufatanye burimo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona yo muri Espagne, iheruka gusinya n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kwamamaza ubukerarugendo, yashyizweho umukono tariki ya 30 Mata 2025, akazageza mu 2028.
Aya masezerano agamije kwamamaza ibyiza by’ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, aho iyi kipe yambara ibirango bya Visit Rwanda ku myambaro y’imyitozo n’iyo ikipe y’abagore ikinana, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku kibuga cyayo cya Riyadh Air Metropolitano stadium.







