Solange Tuyishime Keita ukomoka mu Rwanda na bagenzi be bahatanye mu irushanwa rya Miss Universe riri kuba ku nshuro ya 74, baserutse mu mwambaro wa Bikini berekana ubwiza bwabo mu myambaro yo kogana.
Uyu mubyeyi w’abana bane ari mu bantu 121 bahataniye iri kamba kuva ku wa 1 Ugushyingo, aho uzahiga abandi azamenyekana ku wa 21 Ugushyingo 2025, mu birori bizabera mu nyubako ya Impact Challenger Hall yo mu Mujyi wa Nonthaburi muri Thaïlande.
Mbere y’uko aserukana na bagenzi be yabanje kwandika ubutumwa burebure ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko atewe ishema n’umubiri we. ni ubutumwa yashyizeho ari kumwe n’abana be batatu, arangije agaragaza ko umubiri we wakoze amateka.
Mu butumwa yanditse, yahishuye urugendo rutoroshye yaciyemo mu myaka ishize. Yagaragaje ko yabyaye abana bane mu mezi 23, harimo n’umwe w’umumarayika yapfushije.

Yavuze ko bitari byoroshye nyuma yo kubyara yongera kwiyubaka bundi bushya, agaragaza ko mu myaka 13 ishize bitashobokaga kuri we, gutinyuka kongera kwambara bikini ku karubanda.
Ati “Buri munsi ndeba uyu mugore mu ndorerwamo, nkamubwira nti ‘ntewe ishema nawe’.”
Tuyishime Keita yavuze ko umubiri we ari urwibutso rw’urugendo rw’ubuzima, harimo ibikomere byo kubyara abazwe, amaribori, ububabare, imbaraga, n’amahitamo yo kubaho neza no kubungabunga ubuzima.
Yashimiye abagore bamuhumuye barimo abamamaye mu mikino itandukanye ndetse no mu myidagaduro barimo Allyson Felix, Naomi Osaka, Serena Williams, Shelly-Ann Fraser-Pryce na Alex Morgan.
Ati “Nshimira buri mugore wiyubaka, buri mubyeyi uri kongera kubona urumuri rwe, n’umukobwa wese uri kwiga gukunda uruhu rwe.”
Nicole Peiliker wo mu Birwa bya Bonaire na Tuyishime Solange Keita wo mu Rwanda ni bo bakuru bahatanye muri iri rushanwa rya Miss Universe. Bose bafite imyaka 42.
Uzegukana ikamba rya Miss Universe 2025, azaba asimbuye Victoria Kjær Theilvig wo muri Denmark w’imyaka 21, waryegukanye mu mwaka washize. Ushaka guha amahirwe Tuyishime uhagarariye u Rwanda muri Miss Universe wajya muri Playstore cyangwa muri Apple Store ugashaka ‘application’ y’irushanwa.








