APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 82-71, yegukana Igikombe cya Zone 5 cyaberaga i Nairobi muri Kenya.
Uyu mukino wa nyuma wahuzaga abakeba wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025.
Ikipe y’Ingabo yawugiyemo imaze imikino 11 idatsinda REG WBBC mu marushanwa yose.
APR yatangiranye umukino imbaraga nyinshi, abarimo Italee Lucas na Destiny Philoxy bayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 12 ya REG WBBC.
Mu gace ka kabiri umukino waryoshye urushaho kwihuta, cyane ko REG yari yatangiye gutsinda ibifashijwemo na Kayana Taylor. Aka gace Ikipe y’Ingabo yagatsinze ku manota 18-16.
Igice cya mbere cyarangiye APR WBBC iyoboye umukino n’amanota 40 kuri 28 ya REG WBBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Kristina King na Byukusenge Gloriose bakorera mu ngata Kayana.
Aka gace karangiye REG WBBC yagabanyije ikinyuranyo gisigara iri amanota abiri 57-59.
Agace ka nyuma k’injyanamuntu amakipe yombi yagatangiranye imbaraga ari nako akomeza kwegerana cyane mu manota.
Uko iminota yicumaga, Kamba Yoro Diakité, Italee Lucas na Philoxy bakomeje gukina neza cyane no gutsinda amanota.
Umukino warangiye APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 82-71 yegukana Igikombe cya Zone 5 cyaberaga i Nairobi muri Kenya.
Ikipe y’Ingabo ntiyaherukaga gutsinda REG WBBC kuko imikino yari imaze kuba 11 itayitsinda mu marushanwa yose.
Aya makipe yombi kongeraho Kenya Ports Authority azahagarira aka karere mu Mikino Nyafurika ya ‘Africa Women’s Basketball League’ izabera i Cairo mu Misiri tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025.








