Home Amakuru Mu Rwanda Richard Nick Ngendahayo yahaye umunyarwenya Kadudu ibihumbi 500,000 Frw nyuma yuko...

Richard Nick Ngendahayo yahaye umunyarwenya Kadudu ibihumbi 500,000 Frw nyuma yuko yari vuye kurubyiniro asutse amarira muri Camp Kigali

0

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yahaye Umunyarwenya Kaduhire Kadudu ibihumbi 500 Frw nyuma y’uko uyu mukobwa ageze ku rubyiniro akahava adasoje kubara inkuru yari yateguriye abitabiriye igitaramo cya Gen Z Comedy Show, kubera amagambo ashaririye yabwiwe ari ku rubyiniro.

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025.
Umunyarwenya Kadudu ubwo yari ku rubyiniro, yakomoje ku nkuru zitandukanye zirimo n’iyo yavuzemo ko mu bitabiriye iki gitaramo yabonyemo umukobwa ufite ikimero giteye amabengeza ariko yamubaza uturere tugize u Rwanda akamusubiza ko ari tune [ubusanzwe u Rwanda rugizwe n’uturere 30].

Kadudu yakomeje ati “Ariko namwumvise, ntabwo Imana yaguha ikibuno cyiza, imiterere myiza ngo nirangiza iguhe n’ubwenge.”

Akivuga atyo, umwe mu bitabiriye iki gitaramo yahise avuga mu ijwi rirenga ati “Wowe se ko Imana yabikwimye byose?”

Nyuma yo kubwirwa ayo magambo, Kadudu yabyegereje umutima cyane ndetse atangira gusuka amarira, ahita avuga ko bidakwiye ko abantu baba baje mu gitaramo bamera nk’abahanganye n’abanyarwenya.

Kadudu yahise ava ku rubyiniro ariko asiga abitabiriye iki gitaramo bamukomera amashyi y’urufaya.
Ubwo Richard Ngendahayo Nick yari ahamagawe ku rubyiniro mu gace kahariwe kuganiriza abitabiriye iki gitaramo kazwi nka “Meet me Tonight”, yahise asaba ko Umunyarwenya Kadudu yamusangayo.

Kadudu yahamagawe maze akihagera Ngendahayo Richard ahita amuhagurukira, amuha umwanya yicara mu ntebe yari yateguriwe uyu muhanzi.

Ngendahayo yabwiye Kadudu ko aremye mu ishusho y’Imana bityo ko adakwiye kurira. Yamubajije niba afite akazi, Kadudu ati “Nta kazi ngira.”

Yahise amubaza icyo yumva yakora aramutse ahawe igishoro, mu gusubiza uyu munyarwenya avuga ko yumva yacuruza ibiribwa.

Ngendahayo yahise abwira Kadudu ati “Uwaguha ibihumbi 500 Frw byagufasha?” Mu gusubiza Kadudu wari waganjwe n’amarangamutima, yabuze icyo avuga arongera araturika ararira.

Umuhanzi Ngendahayo yahise amubwira ko amwemereye ibihumbi 500 Frw ndetse amusaba kwegera umugore we ahita ayamushyikiriza ako kanya.

Kadudu yanahawe itike yo kuzicara mu mwanya w’icyubahiro, mu gitaramo “Niwe Healing Concert”, Ngendahayo azakorera muri BK Arena, tariki 29 Ugushyingo 2025.

Mu butumwa bwe, Ngendahayo yabwiye abitabiriye Gen Z Comedy Show by’umwihariko urubyiruko kwishimira ko ruri mu gihugu kiruha ijambo, anarusaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe kugira ngo basigasire ibyagezweho, na rwo rwiteze imbere.

Umuhanzi Ngendahayo yahise amubwira ko amwemereye ibihumbi 500 Frw ndetse amusaba kwegera umugore we ahita ayamushyikiriza ako kanya.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.