Umugabo w’imyaka 34 wo muri Hongrie, Szabolcs Csépe, yaciye agahigo ko kumara iminsi itandatu abyina mu mukino wo kubyina uzwi nka Dance Dance Revolution.
Ni agahigo kari kamaze imyaka irenga 10 karashyizweho na Carrie Swidecki wabyinnye iminsi itanu (amahaha 138 n’amaseganda 34), Csépe agakuraho arengejeho masaha 144.
Uyu mugabo yavuze ko asanzwe akunda gukina uyu mukino aho yari amaze imyaka igera kuri 20 awukina ariko hari naho yageze ntibibe bikiri gukina byo kwishimisha gusa ahubwo biba kwitoza.
Ati “ Abanzi barabizi ko nkunda guhangana. Guhagarara amasaha menshi ntabwo ari ibintu abantu bamenyereye ariko nta kintu gitera imbaraga cyane nko kubyina cyangwa gukora siporo wumva indirimbo ukunda.”
Dance Dance Revolution ni umukino w’Abayapani wakozwe mu 1998, aho uwukina ashyiramo indirimo ashaka hanyuma agurikira injyana na patterns areba muri screen.
Muri uyu mukino Csépe yabyinnye indirimbo 3000 ndetse agabanya ibiro birenga 2 (22.000 calories), gusa yagendaga aruhuka.
Amabwiriza agenga igitabo cya Guiness de records, avuga ko mu mikino nk’iyi umuntu aba yemerewe iminota icumi nyuma ya buri saha, yo kurya no kuba yakoresha ubwiherero cyangwa kuruhuka.







