Home Amakuru Mu Rwanda Nyuma y’imyaka 12 i Londres, Kitoko yagarutse gutura mu Rwanda: ‘Nishimiye gutaha,...

Nyuma y’imyaka 12 i Londres, Kitoko yagarutse gutura mu Rwanda: ‘Nishimiye gutaha, amarira y’ibyishimo yanyishe!

0

Nyuma y’imyaka 12 abarizwa mu Bwongereza aho yagiye kwiga no kuhatura, umuhanzi Kitoko Bibarwa yatashye mu Rwanda burundu. Yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo ku wa 9 Ugushyingo 2025, arira amarira y’ibyishimo ubwo yari ageze iwabo.

Mu magambo yuje amarangamutima, Kitoko yagize ati: “Muranyihanganira ntabwo ndi buvuge byinshi kubera amarangamutima mfite, nishimiye gutaha. RwandAir ni ubwa mbere nari nyigenzemo, serivisi bampaye byanyeretse ko ndi iwacu.”

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Ikiragi ategerejwe mu gitaramo kizahuriramo n’umuhanzi w’icyamamare Davido, kizabera i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025.

Aganira n’abanyamakuru, Kitoko yavuze ko gutaha bitari ibintu bigoye, ahubwo icyari kigoye ari ukuva mu Rwanda mu myaka yashize.

“Icyemezo kigoye si ugutaha, ahubwo ni ukuva aho wakuriye. Ndabona mwese mukinyibuka, biranezeza.”

Nubwo atashye burundu, Kitoko yatangaje ko ataraza guhagarika umuziki, ahubwo azawukomeza  n’ibindi bikorwa by’akazi ashobora kwinjiramo.

“Umuziki nzawukomeza, ariko nanone nshaka kureba n’ibindi nakora. Njye aho hari inyungu niho nakwerekeza.”

Ku bijyanye n’amakuru yavugaga ko ashobora kuba atashye mu rwego rwo gutegura ubukwe, yasubije aseka ati:

“Ibyo si byo binzanye, ariko binabaye waba ari umugisha.”

Kitoko yaherukaga mu Rwanda mu 2017, ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame. Yize Politike muri London South Bank University no muri London Metropolitan University aho yarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Ubu, nyuma y’imyaka 12 y’ubuzima bwo hanze, Kitoko yongeye guhumeka umwuka w’i Kigali, ashimangira ko yagarutse nk’umuhanzi, nk’Umunyarwanda, kandi nk’umwana w’iwabo.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.