Uwahoze ari umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, uheruka kwitaba Imana, yahawe igihembo cy’umunyabigwi mu itangazamakuru “Lifetime Achievement Award”.
Ni igihembo yagenewe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ku bufatanye bw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB).
Ibi birori byo gutanga ibihembo byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo, muri Camp Kigali, aho byanahujwe no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.
Ingabire Marie Immaculée yunamiwe ndetse ahabwa igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu itangazamakuru nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AERG, Emmanuel Habumugisha, yavuze ko yasize umurage wo kurwanya akarengane na ruswa no guharanira ukuri.
Ati” Ubutwari bwe bukomeze kutubera ikimenyetso cyacu, ukwitanga kwe kutubere urugero, kandi inseko ye itwibutse ko ukuri nako gushobora gukiza.”
Mbere yo kwitaba Imana, Marie Immaculée, yasize asabye ko hazashingwa umuryango ‘Foundation Ingabire Marie Immaculée’ uzakomeza ibikorwa byo gufasha impfubyi abapfakazi, abafite ubumuga n’abandi bababaye ndetse asaba ko ubufasha yagenerwa bwose buzajya buhabwa uyu muryango.
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ryageneye uwo muryango inkunga ya Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, yashyikirijwe umukobwa we.







