Home Amakuru Mu Rwanda Ikipe ya APR FC yanyagiye Rayon Sports, imvura y’bitego 3-0

Ikipe ya APR FC yanyagiye Rayon Sports, imvura y’bitego 3-0

0

Ikipe ya APR FC inyagiye umukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports, imvura y’bitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League.

Uyu mukino witirirwa Derby y’urw’imisozi 1000, wabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushingo 2025.

Ni umukino wari ufite abafana benshi ku mpande zombi, ndetse wanitabiriwe na Nizeyimana Theoneste, umwana ufite ubumuga bw’ingingo uherutse gufashwa na Minisiteri ya Siporo, wasohokanye mu rwambariro n’abasifuzi n’abakinnyi atwaye umupira.

Muri uyu mukino, ku ruhande rwa APR FC, umutoza Taleb Abderrahim yari yitabaje umuzamu Ishimwe Pierre n’abakinnyi Niyigena Clement, Nshimiyimana Yususu, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ronald Ssekiganda, Ruboneka Bosco, Dauda Yussif, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert, ndetse na William Togui.

Ni mu gihe umutoza wungirije wa Rayon Sports, Ferouz yari yabanjemo umuzamu Pavelh, abakinnyi Serumogo Ali, Musore Prince, Youssou Diagne ,Emmanuel Nshimiyimana ,Richard Ndayishimiyr, Seif Niyonzima, Abedi Bigirimana, Habimana Yves, Tambwe Gloire ndetse na Aziz Bassane.

APR FC ntiyari ifite rutahizamu Chrikh Djibril Ouatara ndetsa na Memel Dao barwaye, mu gihe Rayon Sports yo yari yagaruye Bigirimana Abedi wari umaze igihe mu mvune.

Umukino wayobowe n’umusifuzi ukiri muto uri mu bari kuzamuka neza, Kayitare David, wari wungirijwe na Mutuyimana Dieudonne ndetse na Ishimwe Didier.

APR FC wabonaga ko irusha cyane Rayon Sports mu gice cya mbere, yagerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu rya mukeba ariko iyi kipe yambara ubururu n’umweru ukabona ko nayo yanyuzagamo ikagerageza uburyo ariko ntibigire icyo bitanga.

Ku munota wa 24′ w’umukino, Ronald Ssekiganda yafunguye amazamu ku mupira yateye n’umutwe abanje kunama, uvuye muri koruneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco.

Ku munota wa 37′ William Togui nawe yaje gutsinda igitego cya kabiri cya APR FC, ku mupira uvuye ibumoso utewe na Hakim Kiwanuka, ukuwemo na Pavelh Ndzila, uyu Munya-Cote d’Ivoire ahita awuboneza mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 byatsinzwe na Ronald Ssekiganda ndetsa na William Togui

Mu gice cya kabiri APR yakomeje gucurika ikibuga irusha Rayon Sports mu buryo bugaragara, haba mu kwiharira umupira bahererekanya, gusatira izamu no kurema uburyo bw’ibitego.

Bashoboraga kubona n’icya gatatu, ariko uburyo burenze bumwe bw’ibitego byabazwe nk’aho ku munota wa 69, Pavelh Ndzila yakoze ikosa atakaza umupira ukinwe na Mamadou Sy, ugonga igiti cy’izamu gusa ugarutse Kabange awushyira muri koruneri.

Rayon Sports yakomeje gukinana imbaraga ariko uburyo butandukanye babonye, ubwugarizi bwababereye ibamba.

APR FC n’icyizere cyinshi cy’intsinzi yatangiye gusimbuza bamwe mu bakinnyi izana abarimo Iraguha Hadji, na Bugingo Hakim n’ubundi bavuye muri Gikundiro.

Rayon sports nayo yakoze impinduka n’ubwo zitayifashije, abarimo Ishimwe Fiston, Heririmana Abdoul Aziz na Tonny Kitoga bazana amaraso mashya mu kibuga.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye inshundura zitongeye kunyeganyega, haba kuri APR yashakaga kongera umuba w’ibitego ndetsa na Rayon Sports yarwanaga no kwishyura.

Iminota 5′ y’inyongera umusifuzi wa Kane Nizeyimana Is’Haq yongeye, yabaye umutwaro kuri Rayon Sport.

Iyi minota niyo Mamadou Sy winjiye asimbuye yakoresheje atoneka aba Rayon, ahindukiza Pavelh bwa gatatu, ku makosa yarakozwe na myugariro watakaje umupira mu rubuga rw’amahina, icya gatatu kiba kiranyoye.

Umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 3-0 ikomeza kuyinanira no kuyereka ko akaruta akandi kakamira.

Ruboneka Jean Bosco niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino, aho yahembwe ibihumbi 100, 000 Frw.

APR FC izamutseho amanota atatu ku rutonde rwa Shampiyona, aho kugeza ubu igeze ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, ariko igifite imikino 2 y’ibirarane itarakina.

Ni mu gihe Rayon Sports yo igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 13 .

Kuva mu mwaka w’imikino wa 2010/11, APR FC ntiratsindwa na Rayon Sports umukino ubanza wa Shampiyona. Uyu ubaye umukino wa 15 bakinnye kuva icyo gihe ariko mu mikino ibanza ya Shampiyona, aho APR FC yatsinzemo inshuro 10 banganya 5.

Muri rusange APR FC niyo umaze gutsinda Rayon Sports imikino myinshi, kuko mu mikino 107 bamaze gukina, APR yatsinzemo 46, Rayon itsindamo 32, banganya 29.

Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya APR itsinda Rayon Sports mu gihe kandi mu mikino itandatu iheruka guhuza amakipe yombi, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzemo itatu, amakipe yombi anganya itatu.

Iyi ntsinzi ibaye kwiyunga hagati ya APR FC n’abakunzi bayo bari bamaze iminsi batishimira uburyo ikina.

Nta kipe yo mu Rwanda iratsindira APR FC kuri Stade Amahoro ivuguruye kuva yatahwa muri Nyakanga 2024.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.