Home Amakuru Mu Mahanga Umwongereza w’imyaka 35 yisubije muri gereza nyuma yo kurekurwa ku makosa yakozwe...

Umwongereza w’imyaka 35 yisubije muri gereza nyuma yo kurekurwa ku makosa yakozwe n’urukiko

0

Umwongereza William Billy Smith w’imyaka 35 yisubije muri Gereza ya Wandsworth iri mu Mujyi wa Londres yari afungiyemo nyuma yo kumenya ko bari bamurekuye bamwibeshyeho bitewe n’amakosa yakozwe mu rukiko ubwo rwasomaga urubanza rwe.

Smith yari yakatiwe imyaka itatu y’igifungo ku wa Mbere w’iki Cyumweru ku itariki 3 Ugushyingo 2025.

Yahise ajya gufungirwa muri Gereza ya Wandsworth ariko uwo munsi urukiko rwa Croydon Crown ruza kohereza ubutumwa kuri ya gereza ruvuga ko Smith yasubikiwe igihano bityo ko atagomba gufungwa ahita arekurwa.

The Guardian yanditse ko ibyo byahise bikorwa koko ararekurwa ariko icyari kitaramenyekana ni uko urukiko rwari rwamwibeshyeho.

Urwo rukiko rubimenye rwahise rwohereza ubundi butumwa kuri ya gereza ko Smith atari we ugomba kurekurwa, ariko amazi yari yarenze inkombe kuko Smith yari yarekuwe kare.

Polisi yahise itangira kumuhigisha uruhindu yerekeza mu Mujyi wa Woking, hari hasanzwe hari abantu bamuzi ariko ikomeza kumubura.

Nyuma yo kumubura muri uwo Mujyi byaje gutungurana ubwo abari bari kuri ya gereza babonaga Smith yisubijeyo arongera arafungwa.

Bikekwa ko Smith yamenye ko yarekuwe ku bw’amakosa binyuze ku mwunganira mu mategeko cyangwa binyuze mu kubibona mu makuru afata umwanzuro wo kwisubizayo.

Mu Bwongereza ibyo si ubwa mbere bibaye, kuko na Ibrahim Kaddour-Cherif, w’imyaka 24, wari warakatiwe kubera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, na we yarekuwe ku makosa nyuma y’icyumweru akatiwe, birangira we bamubuze na n’ubu.

Minisiteri y’Ubutabera mu Bwongereza igaragaza ko imfungwa zirekurwa zibeshyweho zikomeje kwiyongera kuko kuva mu mwaka ushize kugeza muri Werurwe 2025 hamaze kurekurwa imfungwa 262 zarekuwe bibeshyeho, mu gihe mu mwaka wabanje zari 115.

Minisitiri w’Ubutabera, David Lammy, yavuze ko ibi bidakwiriye na gato, kandi avuga ko agiye kuvugurura uburyo amagereza akorana n’inkiko ku buryo ayo makosa atongera gusubira ndetse no gukomeza gushaka Kaddour-Cherif, warekuwe umwaka ushize mpaka abonetse akongera gufungwa.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.