Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo gikora ishoramari cyo mu Bushinwa, hagamijwe gukomeza ubufatanye mu bucuruzi n’ikoranabuhanga hagati y’impande zombi.
Aya masezerano yasinyiwe mu mujyi wa Shanghai, kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Ugshyingo 2025, ahari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga rya munani ry’Ibicuruzwa byinjizwa mu Bushinwa ‘China International Import Expo, CIIE 2025’.
Iki kigo cy’u Bushinwa cyitwa ‘Hongqiao Overseas Chinese Business Association Expo and Trade Promotion Center’, gifite inshingano yo guteza imbere ubucuruzi no guhuza abashoramari b’Abashinwa baba mu mahanga n’isoko ry’imbere muri iki gihugu.
Amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi yitezweho gutanga urubuga rwo gukurura ishoramari ry’Abashinwa mu Rwanda, guteza imbere ibicuruzwa by’u Rwanda mu Bushinwa no gushyigikira isaranganya ry’ikoranabuhanga rigamije guteza imbere inganda n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu Bushinwa bwazamutse ku rwego rwo hejuru, buva hafi kuri miliyoni 35 z’amadorari mu 2019, bugera kuri miliyoni 160.6$ mu 2024. Ibi bigaragaza izamuka ryo hejuru ya 350% mu gihe cy’imyaka itandatu.
Nubwo ibicuruzwa by’ingenzi u Rwanda rwohereza mu Bushinwa bikigaragaramo amabuye y’agaciro (nk’ayo muri Niobium-Tantalum na Tin ores), muri CIIE hibanzwe cyane ku kongerera agaciro no kwagura ibicuruzwa by’ubuhinzi birimo ikawa n’icyayi by’u Rwanda bifite ubuziranenge, biri kubona izina rikomeye n’amasoko menshi binyuze kuri uru rubuga.
Ibindi bicuruzwa bishya byongewemo birimo urusenda, ubuki karemano n’imbuto za macadamia.







