Home Amakuru Mu Rwanda Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 22 akorera RBA,yasezeye bagenzi...

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 22 akorera RBA,yasezeye bagenzi be n’ikigo yakoreraga.

0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 22 akorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yasezeye bagenzi be n’ikigo yakoreraga.

Kagabo yasezeye abanyamakuru n’abakozi bakoranaga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025.

Amakuru dukesha umwe mu bakozi ba RBA ni uko Kagabo agiye mu zindi nshingano. Nta makuru menshi yasangije bagenzi be ku kazi cyangwa inshingano nshya yerekejemo.

Jean Pierre Kagabo ni umunyamakuru wari ubimazemo igihe kinini by’umwihariko kuri RBA ndetse ni umwe mu bubashywe ahanini kubera inkuru yagizemo uruhare mu gutara, gukosora no gutangaza.

Azwiho gukora inkuru za Politiki ndetse n’izindi zicukumbuye zikora ku mfuruka zose z’ubuzima bw’Igihugu.

Izina rye rirazwi bitewe n’igihe amaze mu mwuga w’itangazamakuru kuko ku wa 16 Nzeri 2023, yari yujuje imyaka 20 awukora.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X icyo gihe, yavuze ko yishimira imyaka 20 amaze akorera Igihugu binyuze mu itangazamakuru.

Yongeyeho ati “RBA ndashima.”
Yari umunyamakuru ariko anashinzwe gukosora inkuru zatawe n’abandi banyamakuru, abazwi nk’abatokozi [editor] mu itangazamakuru.

Kuri Televiziyo Rwanda, yari amenyerewe mu Kiganiro Imboni, kivuga ku makuru atandukanye ajyanye n’ishusho ya politiki, ubukungu n’imibereho y’abenegihugu.

Mu 2019, Kagabo afatanyije na Gloria Mukamabano, bakiriye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda, nyuma y’ibihe bya COVID-19 igihugu cyari kimaze gucamo.

Jean Pierre Kagabo azobereye gutara inkuru zo ku rugamba aho yagiye atangaza inkuru ku musaruro wa RDF mu guhashya ibyihebe byo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ifatwa ry’Umujyi wa Goma n’izindi.

Kagabo avuga ko yakuze akunda itangazamakuru ndetse byamusunikiye kwiga Indimi n’ubuvanganzo ngo bizamufashe kwinjira neza mu mwuga w’itangazamakuru.

Mu 2003 nibwo yinjiye mu itangazamakuru,akorera icyahoze ari ORINFOR, yahindutse RBA.

Kagabo yasezeye muri RBA nyuma y’iminsi micye ashyize imbaraga mu biganiro yatangiye gukorera kuri YouTube channel ye yise “KPMEDIA 24’’, aho yibanda ku ngingo zitandukanye ziganisha kuri politiki y’Igihugu, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.