Home Amakuru Mu Mahanga Umugore yakubise urushyi umugabo wazanye impeta ashaka kuyimwambikira mu mubukwe bw’inshuti yabo

Umugore yakubise urushyi umugabo wazanye impeta ashaka kuyimwambikira mu mubukwe bw’inshuti yabo

0

Umugore wavuzwe cyane kuri internet nyuma yo gufata icyemezo gikakaye cyo gukubita urushyi umugabo wamwambitse impeta mu bukwe bw’inshuti yabo, yasobanuye icyamuteye kubikora.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore yavuze ko uyu mugabo yari amaze igihe amusaba urukundo ariko akamwanga, kuko atifuza urukundo rwa kure (long-distance relationship). Yavuze ko we atuye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria naho uwo mugabo atuye muri Port Harcourt, ariko ngo “byaramunaniwe gucika intege”.

Ubwo bari batumiwe mu bukwe bw’inshuti yabo, uwo mugabo ngo yashatse gukoresha ako kanya ngo amusabe kuzamubera umugore, maze asaba ijambo ashaka kumwambika impeta imbere y’abantu bose. Uwo mugore yavuze ko yafashwe n’ikimwaro n’umujinya, yumva ntakindi yakora uretse kumukubita urushyi agahita agenda.

Amashusho y’ibi byabaye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bayatangaho ibitekerezo bitandukanye — bamwe bavuga ko umugore yagize amahane, abandi bavuga ko umugabo ari we wibeshye kuko ibyo yakoze byari nko ku mukoza isoni mu ruhame.

👉 Wowe ubibona ute? Ese uyu mugore yari afite uburenganzira bwo kumukubita, cyangwa yari akwiriye kubyihanganira mu kinyabupfura akambara iyi mpeta?

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.