Umuraperi w’icyamamare A$AP Rocky yongeye guca amarenga kuba we na Rihanna baba barasezeranye mu ibanga, nyuma y’uko akoresheje ijambo “umugabo” avuga ku mubano wabo mu kiganiro gishya.
Mu kiganiro yahaye Perfect Magazine, yagize ati “Kuba papa, umufasha n’umugabo ukunda urugo, ni byo bimpesha ibyishimo by’ukuri.”
Ibi yabivuze agaruka ku bana be batatu afitanye na Rihanna barimo RZA w’imyaka itatu, Riot w’imyaka ibiri n’uruhinja rw’umukobwa Rocki, umaze ukwezi kumwe avutse.
Rocky yakomeje avuga ko kuba afite umuryango ari byo bimushishikariza gukomeza gukora ibihangano bye bya muzika n’ubugeni.
Si ubwa mbere Rocky agaragaye aca amarenga ko we na Rihanna bashobora kuba barasezeranye. Mu kwezi gushize, mu kiganiro yagiranye na Elle, yabajijwe niba yiteguye kuba umugabo, asubiza agira ati “Ubonye ute ko ntari umugabo?” Amaze kuvuga atyo, yongeyeho amagambo aseka ati “Sinabihamya ariko.”
Nubwo yirinze gutangaza uko byifashe mu buryo bwemewe, Rocky yasobanuye uko we na Rihanna usanzwe ari nyiri Fenty Beauty bafatanya mu buzima bwa buri munsi.
Rihanna na Rocky batangiye gukundana mu 2020, nyuma y’imyaka bari bamaze ari inshuti n’abafatanyabikorwa mu buhanzi.
Mu 2022, byatangiye kuvugwa ko bashyingiranywe ubwo Rihanna yagaragaraga yambaye impeta nini ku ntoki.
Muri Gicurasi uwo mwaka, babyaye umwana wabo wa mbere RZA, nyuma mu Gashyantare 2024 Rihanna atangaza ko atwite ku nshuro ya kabiri ubwo yaririmbaga muri Super Bowl Halftime Show.
Ku wa 3 Kanama 2023, bombi bakiriye umwana wabo wa kabiri Riot mu ibanga.
Nyuma, ubwo Rihanna yagaragaraga ku itapi itukura ya Met Gala 2025 atwite, Rocky yahise atangaza ko basenga ngo uwo mwana abe umukobwa.
Rihanna yemeje ko yabyaye ku wa 13 Nzeri 2025, abinyujije mu ifoto yasangije abamukurikira kuri Instagram, agaragaza uruhinja rw’umukobwa witwa Rocki Irish Mayers.








