Diamond yamaze gusiba ku mbuga nkoranyambaga amafoto yose yasangije abamukurikira yamamaza Samia Suluhu Hassan mu matora atarakiriwe neza n’abenegihugu bahise birara mu mihanda mu bikorwa byo kwigaragambya.
Uyu muhanzi yasibye ubu butumwa mu gihe yari amaze iminsi yotswa igitutu n’abakunzi be bamushinja gushyigikira umukandida bo bitaga umunyagitugu.
Ku rundi ruhande mbere yuko asiba ubu butumwa na mbere y’amatora Diamond yari yabanje kugenera ubutumwa Samia Suluhu Hassan amusaba kudaha agaciro abari kumutuka no kumuvugaho amagambo mabi.
Mu butumwa bwe Diamond yagaragaje ko ashyigikiye bikomeye Samia Suluhu Hassan, ahamya ko abari kurwanya amatora banamwita uko bashaka ari abantu bake batazi ibyo bari gukora.
Diamond yabanje gukeza Samia Suluhu Hassan, ahamya ko abari kumurwanya hari igihe bazamwifuza.
Ati “Mubyeyi wanjye Suluhu, uri umuperezida w’icyubahiro, ukorana umurava kandi ukaba umuhanga cyane, ariko uzirikane ko abantu ubusanzwe badakunda kuvuga ibigwi by’umuntu akiriho […] Wakoze akazi gahambaye kandi urabikomeje, kuva mu rwego rw’uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, uburobyi, ibikorwaremezo n’izindi nzego zitandukanye.”
Diamond yingingiye uyu mubyeyi kutababazwa n’ibyo bamwe mu baturage yise ko batazi ibyo bari gukora bamukoreye, amwizeza ko uretse aba hari abandi baturage ba Tanzania kandi bamukunda.
Ati “Kubera ko wiyoroshya bituma rimwe na rimwe abantu bashaka kukugerageza. Ndagusabye ngo ntibigutere umutima mubi ubitewe n’itsinda rito ry’abantu ntekereza ko batanazi ibyo barimo kandi nibwira ko hari umunsi umwe bazakwibuka nk’uko bagiye bibuka abandi […] Uzirikane ko hari benshi bagukunda kandi bishimira ibyiza uri gukora mu gihugu cyacu.”
Mu butumwa bwe, Diamond ntiyigeze aca ku ruhande ngo atinye kugaragariza urukundo uyu mubyeyi wari umaze igihe ayobora Tanzania nubwo hari uruhande rw’abamufata nk’umunyagitugu batifuza ko akomeza kukiyobora, icyakora kugeza ubu yahise asiba ubutumwa bwose bwamamaza n’ubuvuga neza uyu mubyeyi.
 
  
 







