Home Amakuru Mu Mahanga Kenya: Urukiko rwategetse ko umugore usabye gatanya agomba gusubiza inkwano yose! ⚖️🐄

Kenya: Urukiko rwategetse ko umugore usabye gatanya agomba gusubiza inkwano yose! ⚖️🐄

0

Urukiko Rukuru rwo muri Kisii muri Kenya, rwemeje ko umugore agomba gusubiza inkwano nyuma yo kubona gatanya mu rwego rwo kubahiriza umuco usanzwe wa gatanya muri iki kigihugu.

Ni umwanzuro wafashwe n’umucamanza D.K.N. Magare, avuga ko ubusanzwe mu muco iyo habayeho gatanya iwabo w’umukobwa basubiza inkwano iwabo w’umuhungu nk’ikimenyetso cyerekana ko abana babo batandukanye.

Ati “Mu muco gushyingirwa birangizwa no gusubiza inkwano. Uzasubiza inkwano hagati ye n’ababyeyi be ntacyo bimaze, kuko afite imyaka ibiri yo kurega se agasubiza inkwano igihe yaba yanze kuyitanga.”

Uyu mucamanza kandi avuga ko inkwano izajya isubizwa yose uko yakabaye yaba ari inka cyangwa amafaranga ndetse nyuma y’ubutane ntawe ufite icyo agomba undi mu bijyanye n’imibereho.

Ku bijyanye n’abana Magare avuga ko abana bafite uburenganzira ku babyeyi bombi, ndetse ababyeyi bagomba gusangira inshingano zo kubarera.

Ati “Umugabo ashobora kuba mubi ariko ntibimugira umubyeyi mubi, abana bafite uburenganzira busesuye ku babyeyi bombi.”

Uyu mwanzuro wateje impaka cyane muri iki gihugu ndetse bivugwa ko ugiye kujya wifashishwa mu guca imanza z’ubutane muri iki gihugu.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.