Niyonshuti Ange Tricia yateye imitoma umugabo we Dr. Muyombo Thomas, benshi bazi mu ruhando rwa muzika nka âTom Closeâ, amwifuriza isabukuru nziza yâimyaka 41 yâamavuko.
Ni mu butumwa buherekeza amafoto, uyu mubyeyi yasangije ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa nâabarenga ibihumbi 225.
Yagize ati â Ndagukunda Rumuli, ntukazime kugeza ubonye ubuvivi, Imana yâi Rwanda ihorane nawe, ibe mu bawe no mu byawe.â
Umuhanzi Tom Close umaze imyaka irenga 20 mu muziki, yabonye izuba tariki 28 Ukwakira 1984, ku munsi wo ku wa Kabiri, akaba yarimo yizihiza isabukuru yâamavuko yâimyaka 41.
Tom Close usanzwe akora ibijyanye nâubuganga aho abifatanya nâubuhanzi, yamenyanye nâumugore we Niyonshuti Ange Tricia mu mwaka wâi 2009, nyuma yaho baza gukora ubukwe bubereye ijisho tariki 30 Ugushyingo 2013, kuri ubu bakaba bamaranye imyaka 12 babana.
Muri Kanama 2025, ubwo Tricia na Tom Close bagezaga ikiganiro ku bari bitabiriye amasengesho yâurubyiruko yo gusengera igihugu azwi nka âYoung Leaders Prayer Breakfastâ, Tricia yavuze ko we na Tom Close bagishakana yagowe cyane no gusanga Tom Close atajya abona umwanya uhagije wo kwita ku muryango.
Atiâ Tukibana twagonzwe nâumwanya. Namukunze akora ibintu byinshi ari umuhanzi akaba nâumuganga. Nkihagera aba ahawe umwanya mwiza mu kazi ariko turanabyara. Kwa kundi yamenyereye ibintu byinshi icyarimwe, yahise atangira kwandika ibitabo byâabana akanabishushanya.â
Icyo gihe yakomeje agira ati â Naramubwiye nti ânubwo ufite inshingano, ukaba uri gushakishiriza umuryango ariko na none mu rugo uri umwami. Ndagukeneye nkâumwamikazi ndetse hari ukunyitaho nkeneye kandi nâabana baragukeneyeâ
Nti âwowe bigerageze ujye uva ku kazi uduhe umwanya mutoâ. Yanyumvise vuba, ibirimo Imana byose birakunda.â
Tricia yavuze ko iki kiganiro bagiranye Tom Close yacyumvise vuba ndetse bituma urugo rwabo rurushaho kubana neza.
Muri iyi myaka isaga 12 bamaranye, aba bombi babonye umugisha wâabana batanu.







