Komisiyo ishinzwe Imisifurire muri FERWAFA, yatanze ibihano ku bandi basifuzi babiri ndetse itera utwatsi ibirego by’amakipe arimo APR FC n’Amagaju FC.
Muri iyi myanzuro yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira 2025, iyi Komisiyo yavuze ko yahagaritse abandi basifuzi babiri bayoboye uyu mukino w’umunsi wa 5 wa Rwanda Premier League.
Ni mu mukino wabaye tariki ya 25 Ukwakira 2025, ubwo AS Muhanga yatsindaga Bugesera FC igitego 1-0.
Kwizera Olivier wari umusifuzi wo hagati, yahagaritswe ibyumweru bitanu kuko atatanze ikarita ku Munyezamu Hategekimana Bonheur wa AS Muhanga wakuyemo umupira n’amaboko yarenze urubuga rwe.
Uyu musifuzi kandi yakoze ku mupira wari utewe n’umukinnyi wa Bugesera, awuhindurira icyerekezo ufatwa n’abakinnyi ba AS Muhanga bawubyazamo igitego, ariko umusifuzi ntiyasifura ngo ahagarike.
Mbonigaba Séraphin wari umusifuzi wa kabiri [wo ku ruhande] we yahagaritswe ibyumweru bine kuko atafashije umusifuzi kumenya ko umunyezamu yakoze ikosa yarenze urubuga rwe.
Ibirego birimo n’icya APR FC byatewe utwatsi
Mu rindi tangazo, iyi komisiyo ishinzwe Imisifurire muri FERWAFA, yashyize hanze, yateye utwatsi ikirego cya APR FC yavuze ko yarenganyijwe ku misifurire yaranze umukino w’Umunsi wa 5 wa Rwanda Premier League yanganyijemo na Kiyovu Sports FC 0-0.
Muri uyu mukino wabaye tariki ya 25 Ukwakira, APR FC yagaragaje ko ikosa ryakorewe Denis Omedi ryari kuvamo penaliti ariko umusifuzi ntiyayitanga.
Raporo ya Komisiyo y’Imisifurire yagaragaje ko nyuma yo kureba neza amashusho, yasanze icyemezo umusifuzi yafashe cyari gikwiye.
Yasubije inyuma kandi ubusabe bw’Amagaju FC bwo gukurirwaho ikarita itukura yahawe umukinnyi wayo Rwema Amza, ku ikosa yakoreye Aziz Bassane mu mukino Rayon Sports FC yayitsinzemo igitego 1-0, ku wa 24 Ukwakira 2025.
Amagaju FC yavuze ko umukinnyi wayo nta kosa yakoze ryari gutuma ahabwa ikarita itukura.
Umwanzuro wa Raporo ya Komisiyo y’Imisifurire ushimangira ko nyuma yo kureba neza amashusho, umusifuzi yafashe icyemezo kiboneye.








