Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira igerageza ry’ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee) mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki 27 Ukwakira 2025, aho yasobanuye ko intego ari ugutegura uburyo u Rwanda rwakwakira VAR ku buryo bunoze mu mwaka w’imikino utaha.
Shema yagize ati: “Bikunze ni uko imikino ibanza twatangira kuyigerageza ku buryo mu yo kwishyura tuzaba tuyifite, ndetse mu mwaka utaha tuyikoreshe byuzuye. Turi no mu mavugurura y’abasifuzi kugira ngo bajye bahugurwa ku mikorere yayo.”
Iyi gahunda ije mu gihe Shampiyona ya 2025/26 igeze ku Munsi wa Gatanu, ariko ibibazo by’imisifurire bikomeje kuvugwaho cyane, aho bamwe mu basifuzi baherutse guhagarikwa by’agateganyo kubera amakosa mu mikino inyuranye.
Gushyira mu bikorwa VAR bizaba ari intambwe ikomeye mu iterambere rya ruhago y’u Rwanda, byitezweho kongera umutekano n’ubutabera mu mikino no guha icyizere abafana n’amakipe yose.








