Nyuma y’ibibazo bitandukanye byagaragaye mu irushanwa rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mezi yashize, Audrey Eckert, wo muri Leta ya Nebraska ni we wegukanye ikamba rya Miss USA 2025.
Uyu mukobwa w’imyaka 22, wize umutekano mu by’ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln, yatsinze abakobwa 50 bari bahagarariye Leta zitandukanye. Ivy Harrington wo muri New Jersey yabaye Igisonga cya Mbere cye naho Chantéa McIntyre wo muri Oregon aba icya kabiri.
Ibi birori byabaye nyuma y’amezi 18 irushanwa rya Miss USA ririmo ibibazo bitandukanye byanagiye bituma abakobwa bamwe, bahitamo kuvanamo akabo bakegura igihe cyabo cyo kuritanga kitararangira.
Uwavugishije benshi ni Miss USA 2023 Noelia Voigt weguye abura amezi make ngo igihe cye kirangire, ashinja abateguraga irushanwa icyo gihe kutita ku bakobwa bahabwa amakamba no kubacecekesha.
Uretse uyu kandi UmaSofia Srivastava wabaye Miss Teen USA 2023 na we yeguye avuga ko ari ukubera ko ‘indangagaciro z’umuntu ku giti cye zidahuye neza n’icyerekezo cy’abategura irushanwa.’
Laylah Rose wari umuyobozi mukuru w’irushanwa rya Miss USA yahakanye ibyo abariteguraga bashinjwe.
Audrey Eckert yambitswe ikamba rya Miss USA na Victoria Kjær Theilvig wabaye Miss Universe 2024, kuko Alma Cooper wo muri Michigan yasimbuye atigeze yitabira ibi birori.
Kuri ubu irushanwa ry’uyu mwaka ryabaye ubuyobozi bwa Miss USA bwaramaze guhindurwa, aho muri Nzeri 2025 umuherwe Thom Brodeur yahawe uburenganzira na Miss Universe Organization ibifitiye ububasha; bwo gutegura Miss USA na Miss Teen USA mu gihe cy’imyaka 10.








