Real Madrid yatsinze FC Barcelone ibitego 2-1 yongera kubyina intsinzi yo gutsinda umukeba nyuma y’umwaka n’amezi atandatu arengaho iminsi ibiri, inongera ikinyuranyo ku rutonde rwa shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025 kuri Santiago Bernabéu yari yuzuye abafana benshi.
Ikipe y’i Madrid yagiye muri uyu mukino idaheruka kuwutsinda kuko Barca yari imaze imikino ine itsinda.
Ni umukino watangiye wihuta cyane ndetse bidatinze ku munota wa gatatu umusifuzi yahaye penaliti Real Madrid ariko nyuma yo kwifashisha VAR asanga Vinicius Junior ni we wakoreye ikosa Alejandro Balde bityo ikurwaho.
Ku munota wa 11, Real Madrid yari mu mukino yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kylian Mbappé ariko nyuma yo kwifashisha VAR, umusifuzi avuga ko yaraririye.
Iyi kipe y’i Madrid yakomeje gukina neza cyane, Mbappé acomekerwa umupira mwiza azamuka yihuta atsinda igitego cya mbere ku munota wa 22.
Umukino wakomeje kwihuta no kuryoha maze Marcus Rashford ahindura umupira mwiza imbere y’izamu usange Fermín López yishyura igitego cya mbere ku munota wa 38.
Nyuma y’iminota mike, Real Madrid yongeye kuzamuka yihuta cyane Álvaro Carreras ahindura umupira imbere y’izamu usanga Éder Militão wawugaruye kwa Jude Bellingham atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 43.
Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid yatsinze FC Barcelone ibitego 2-1.
Igice cya kabiri cyakomereje aho icya mbere cyarangiriye, Real Madrid ikomeza gusatira cyane. Bellingham yazamukanye umupira Eric Garcia awukoraho n’ukuboko mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yifashishije VAR atanga penaliti.
Yahawe Mbappé ku munota wa 52 ariko ayiteye umunyezamu Wojciech Szczęsny ayikuramo umupira awushyira muri koruneri.
Nubwo Barcelone yanyuzagamo igasatira ariko Real Madrid yakomeje kwiharira umupira cyane no kuyobora umukino. Ku munota wa 68, Jude Bellingham yatsinze igitego cya gatatu, umusifuzi aracyanga avuga ko yaraririye.
Mu minota ya nyuma Barcelone yasatiraga ishaka uko yishyura igitego ariko umunyezamu Thibaut Courtois ayibera ibamba.
Umukino warangiye Real Madrid yatsinze FC Barcelone ibitego 2-1 ihagarika umwaka urenga yari imaze itabona intsinzi ku mukeba w’ibihe byose.
Icyakora wasojwe mu mahane menshi yari mu basimbura hanze y’ikibuga biba ngombwa hitabazwa Polisi.
Real Madrid yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 27 irusha atanu Barca iyikurikiye.








