Home Amakuru Mu Rwanda Umukinnyi wa Filime ‘Umuturanyi’ Rufonsina yibarutse umwana w’umukobwa

Umukinnyi wa Filime ‘Umuturanyi’ Rufonsina yibarutse umwana w’umukobwa

0

Uwimpundu Sandrine wamamaye ku izina rya Rufonsina muri Filime ‘Umuturanyi’, n’umugabo we bibarutse ubuheta.

Rufonsina yabyariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.

Yibarutse umwana w’umukobwa. Uyu mugore mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yashimiye Imana. Ati “Wakoze Nyagasani.”

Rufonsina asanzwe afite umwana w’imyaka 10 yabyaranye n’umugabo bamaranye imyaka 12. Uyu mugore mu ntangiro z’Ukwakira 2025 nibwo inshuti ze zimukoreye ibirori byo kumwifuriza kuzibaruka neza, ‘Baby shower’.

Ni ibirori byitabiriwe n’abiganjemo abagore b’inshuti ze barimo Anita Pendo n’abandi banyuranye.

Mu Ukwakira 2024 kandi nabwo yari yambitswe impeta y’urukundo n’umugabo we. Ubwo yizihizaga isabukuru ye muri Nyakanga 2025, nibwo Rufonsina yahishuye ko yitegura kwibaruka ubuheta bwe.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.