Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Ukwakira 2025, u Rwanda rwasubije imodoka eshanu zari zaribwe muri Afurika y’Epfo.
Izi modoka zafatiwe ku mipaka ya Gatuna, Rusumo na Bugarama mu bihe bitandukanye zinjira mu gihugu.
Igikorwa cyo gusubiza izi modoka cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
RIB yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami rya INTERPOL muri RIB, Antoine Ngarambe naho Polisi y’Afurika y’Epfo yari ihagarariwe na Lt. Col. Brian Butana Mashingo, ushinzwe ishami ryo kugenza ibyaha byerekeranye n’ibinyabiziga.
Muri Nzeri umwaka ushize Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwerekanye nabwo abantu batandatu bakekwaho ubujura bw’imodoka.
Hagaragajwe ko bashukaga abaturage ko bagiye kuzikodesha, bikarangira baziheranye bakazigurisha mu byangombwa bihimbano bacuze.
Icyo gihe Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abakodesha imodoka ko bagomba kugira amakenga, bagashishoza bakareka kwirukankira imari ishobora gishyira imitungo yabo mu kaga.
Ati “Mbere yo guha umuntu imodoka yawe ngo ayitware, banza umenye uwo ari we, umenye aho ataha, ugenzure n’ibyangombwa, kuko twabonye ko aguha akarangamuntu [k’agahimbano]. Ufite uburenganzira bwo kwitegereza kuko imodoka ni iyawe.”








