Home Amakuru Mu Rwanda Abakinnyi batatu bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Golf y’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo...

Abakinnyi batatu bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Golf y’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati

0

Abakinnyi batatu bahagarariye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu marushanwa ya Golf ahuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (East And Central All Africa Challenge Trophy – EACAACT).

Iri rushanwa ngarukamwaka rya Golf rihuza amakipe y’abagore yo mu Karere ka Afurika yo Hagati n’iy’Iburasirazuba, riri kubera muri Kenya kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 25 Ukwakira 2025.

Abakinnyi baturutse mu bihugu birindwi ari byo Kenya, Zambia, Uganda, Tanzania, Ibirwa bya Réunion, Madagascar n’u Rwanda, bazakinira ku kibuga mpuzamahanga cya Golf cya Great Rift Valley Lodge & Golf Resort.

U Rwanda ruhagarariwe na Irumva Stella Matutina, Batamuliza Aurelie na Irakoze Sylvie bamenyereye amarushanwa mpuzamahanga cyane cyane ayo muri Afurika.

Mbere y’uko aba bakinnyi bava mu Rwanda babanje gukorera imyitozo ihagije muri Kigali Golf Resorts & Villas, dore ko ari ikibuga mpuzamahanga bigendanye n’aya marushanwa bazakina.

Iri rushanwa rya EACAACT riheruka kubera mu Rwanda mu 2023, ari no ku nshuro ya mbere ryari rihabereye.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.