Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’igihugu, rwafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga.
Itabwa muri yombi rye, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, ubwo RIB yabitangazaga mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X .
RIB ivuga ko uyu mugabo yasabaga abantu gutanga amafaranga mu nzu y’Imana kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara cyangwa akabizeza ko ngo bakubirwa inshuro eshanu y’ ibyo batanze nk’ituro.
Bucyanayandi afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Bucyanayandi yagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga asaba umuntu kuzana amafaranga angana na Miliyoni yaraye arotiriye kuri Banki, ngo ayazane mu nzu y’Imana maze Imana imukirireho urupfu,
Ati “Imana irambwiye ngo icyo ufite mu kiganza, kora mu mufuka, icyo uzamuye mu mufuka, wazamura contaque, wazamura imfunguzo z’inzu, icyo uzamura cyose ukizane hano imbere y’Imana. Ngiye kubasengera kugira ngo ibyo mutanze, Imana iraba ibakubiye inshuro eshanu mu cyumweru kimwe.”
Bucyanayandi uvuga ko ari umuvugabutumwa, yakomeje ati “Niba ufite contaque, ugatanga imodoka imwe, mu cyumweru kimwe, uraba ubonye imodoka eshanu. Niba utanze inzu, mu cyumweru kimwe, Imana iraba ikubye inshuro eshanu. Niba utanze amafaranga, ari miliyoni, ziraba miliyoni eshanu mu cyumweru kimwe.”
RIB na Polisi barasaba abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.
RIB na Polisi barihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu ko batazihanganirwa.