Home Amakuru Mu Mahanga Kenya mu marira: Raila Odinga yashyinguwe hafi y’imva ya Se mu birori...

Kenya mu marira: Raila Odinga yashyinguwe hafi y’imva ya Se mu birori byuje icyubahiro n’imigenzo gakondo(Amafoto)

0

Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba aherutse kwitaba Imana azize guhagarara k’umutima, yashyinguwe hafi y’imva ya Se, Jaramogi Oginga Odinga, wabaye Visi Perezida wa mbere wa Kenya agapfa mu 1994.

Umuhango wo gushyingura Raila Odinga wabaye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2025, ashyingurwa ku ivuko rye mu gace ka Bondo muri Siaya ho muri Kenya. Yashyinguwe hafi y’imva ya se, mu muhango waranzwe n’ibikorwa bya gisirikare mu kumuha icyubahiro, n’imigenzo gakondo y’iwabo.

Abitabiriye uyu muhango bari bafite uburinzi bukomeye bw’igisirikare n’abandi bo mu nzego z’umutekano, dore ko witabiriye n’abayobozi bakomeye barimo na Perezida wa Kenya, William Ruto.

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye iki gikorwa mu marira menshi, ndetse bamwe bakomeza gutangaza ko basigaye nk’imfubyi nyuma y’urupfu rw’uyu munyepolitike wabaga mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Odinga yaguye mu Buhinde ku wa 15 Ukwakira 2025 azize guhagarara k’umutima, apfa afite imyaka 80 y’amavuko.

Ibikorwa byo kumwunamira no kumuha icyubahiro byagiye bibera mu mijyi itandukanye hirya no hino muri Kenya. Gusa umuhango wo kumusezeraho wabereye kuri Nyayo Stadium ku wa 17 Ukwakira 2025 waranzwe n’imvururu hagati y’abaturage n’abashinzwe umutekano, ibyatumye abantu babiri bahasiga ubuzima, abasaga 160 barakomereka, 34 muri bo bakomereka bikabije ku buryo bahawe ibitaro.

Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati ya 2008 na 2013. Yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko inshuro zose yaratsinzwe. Ukurikije ubwitabire bw’abagiye kumushyingura, wabonaga ko nubwo atigeze atsinda amatora yari afite abayoboke benshi cyane cyane Abanya-Kenya bifuza ubuyobozi burimo impinduka.

Byari biteganyijwe ko ibikorwa byose byo gushyingura Raila Odinga bitwara miliyoni 4,5 z’amashilingi ya Kenya, ubwo ni ukuvuga asaga miliyoni 50 Frw, ndetse Leta ya Kenya yemeye kwishyura ibisabwa byose ngo ashyingurwe.

Perezida William Ruto hamwe na Rosemary Odinga na Mama Ida Odinga
Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya hamwe na Perezida William Ruto uyobora Kenya.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.