Televiziyo ya MTV ifatwa nk’iya mbere mu gucuranga imiziki y’abahanzi banyuranye, igiye gufunga shene zayo zitambutsa imiziki ihereye ku z’i Burayi cyane cyane mu Bwongereza.
Amakuru dukesha BBC, ahamya ko shene eshanu zigomba kuba zahagaze mbere ya tariki 31 Ukuboza 2025 ari MTV Music, MTV 80s, MTV 90s, Club MTV na MTV Live.
Izi shene zigiye gufungwa, zizasiga MTV HD yo ikora kuko izakomeza kunyuzaho ibiganiro birimo ‘Naked dating UK’ na ‘Geordie shore’.
Nubwo umuvugizi wa Paramount Global, sosiyete ireberera MTV yirinze kugira icyo avuga kuri aya makuru, BBC ihamya ko gufunga izi shene zacurangaga umuziki kugiye guterwa n’uko mu Isi ya none abantu bareba cyane imiziki kuri YouTube n’imbuga nkoranyambaga kurusha televiziyo.
VJ Simone Angel wahoze acuranga imiziki kuri MTV, yabwiye BBC ko ababajwe n’iki cyemezo, ati “Ni ukuri birababaje, ndi kumva hari ukuntu ntari kwizera ko ari ukuri. Dukeneye gukomeza gushyigikira abahanzi, tugakomeza kubyinana. Ndabizi ko ku mbuga nkoranyambaga tubikora ariko MTV yari umwanya mwiza wa byose, iyi nkuru yambabaje cyane.”
MTV yatangiriye muri Amerika mu 1981, iza kugera i Burayi mu 1987 naho u Bwongereza butangira kugira shene zabwo mu 1997.