Home Amakuru Mu Mahanga Umugore wa Akon yasabye gatanya nyuma y’imyaka 29 bashakanye, atungurwa no gusanga...

Umugore wa Akon yasabye gatanya nyuma y’imyaka 29 bashakanye, atungurwa no gusanga imitungo yose yanditse kuri nyina wa Akon

0

Nyuma y’uko Tomeka Thiam, umugore wa Akon, ashyikirije urukiko ikirego asaba gatanya nyuma y’imyaka 29 bari bamaze bashakanye, akanasaba guhabwa indishyi ingana na miliyoni 100 z’amayero (arenga miliyari 167 Frw), yatunguwe no gusanga imitungo y’umugabo we yose yanditse kuri nyina.

Byagaragaye nyuma y’iperereza kuko urukiko rwagaragaje ko kuri konti za Akon hariho amafaranga make cyane angana n’ibihumbi 10$ [arenga miliyoni 14 Frw] mu gihe umutungo we wose ufatika wagaragaye wanditse mu izina rya nyina.

Muri Nzeri nibwo TMZ yatangaje ko Tomeka yavuze ko we na Akon bamaze igihe bagirana ibibazo bikomeye bananiwe gukemura mu bwumvikane, bituma afata icyemezo cyo kwitabaza inkiko ngo zemeze gatanya yemewe n’amategeko.

Aba bombi barushinze ku wa 15 Nzeri 1996, ndetse biteguraga kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 babana ubwo uyu mugore yakaga gatanya.

Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, Tomeka yasabye ko azakomeza kurera umukobwa wabo w’imyaka 17, mu gihe Akon yakomeza gutanga indezo.

Yanasabye ko bombi bagumana uburenganzira bungana mu byemezo by’amategeko bijyanye n’umwana, ariko we akaba ari we uzabana na we umunsi ku wundi.

Yongeyeho kandi ko yifuza guhabwa ubufasha urukiko rushobora gutegeka umwe mu bashakanye guha undi nyuma ya gatanya, kugira ngo abone uko akomeza kubaho mu buryo busanzwe gusa asaba ko urukiko rutaba ari rwo rugena ingano n’imiterere y’iyo ndezo.

Kugeza ubu, Akon ntacyo aratangaza ku by’iyi dosiye. Icyakora, hashize igihe havugwa byinshi ku buzima bwe bw’urushako, dore ko kenshi atigeze asobanura neza umubare w’abagore yashatse.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Lonely”, “Smack That” n’izindi, yakunze kugaragaza ko yemera kuba mu rukundo n’abagore benshi icyarimwe.

Mu kiganiro yagiranye na The Zeze Mills Show mu 2022, Akon yavuze ko afite abana icyenda, naho umuririmbyi Amirror mu 2023 atangaza ko ari umwe mu bagore bane bemewe n’uyu muhanzi.

Akon ubwe yakunze gusobanura ko kuri we, gushaka cyangwa gukundana n’abagore benshi ari “uburyo bw’ukuri bw’urukundo”.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.