Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Phanuel Kavita, yatunguranye aho yagaragaye atoragura uduca tw’amazi twakoreshejwe n’abakinnyi nyuma yaho Benin itsinze Amavubi.
Yabikoze nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Bénin igitego 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ni wo mukino wa mbere Kavita yari akiniye kuri Stade Amahoro.
Kavita wabonaga afite isoni n’agahinda ku maso, yafashe ‘ Poubele’ akajya ayishyiramo uducupa tw’amazi twari tunyanyagiye aho amakipe yombi yari yicaye.
Uyu mukinnyi usibye kudushyira ahashyirwa imyanda, Kavita hari utwo yarambikaga hasi adushyize ku murongo.
Amakuru umunota wamenye ni uko uwo mukinnyi yabikoze mu rwego rwo kwivura agahinda ko kubura itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026.
Kuri uyu mukino wa Benin, Amavubi yasabwaga gutsinda kugira ngo biyongerere amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy’Isi.
U Rwanda rwagumye ku mwanya wa Kane n’amanota 11.
Ni mu gihe Benin iri kumwanya wa Mbere n’amanota 17, byayongereye amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi.
Afurika y’Epfo iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda ndetse bafitanye umukino mu cyumweru gitaha, yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa, ihita ifata umwanya wa Kabiri.
Nigeria nayo yatsinze Lesotho 2-1, nayo ijya mu rugamba rwo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kuko yahise igira amanota 14, ikaba iri ku mwanya wa Gatatu.







