Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Habiyambere Zacharie uzwi mu myidagaduro yo mu Rwanda ku izina rya Bishop Gafaranga, igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150.000 Frw.
Uyu mwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025.
Urukiko rwahamije Bishop Gafaranga ibyaha bibiri birimo icyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashakanye, ariwe Annet Murava.
Gafaranga yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubushinjacyaha, RIB, tariki ya 7 Gicurasi 2025, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Nyuma yaho, tariki ya 23 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu igororero rya Ririma riherereye mu Karere ka Bugesera, mu gihe yari ategereje kuburanishwa ku byaha yaregwaga.
Gafaranga yongeye kugaruka mu rukiko muri Nyakanga 2025, ajurira iki cyemezo cy’urukiko ariko ubusabe bwe buteshwa agaciro, urukiko rwa Gasabo rwanzura ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Nyuma y’igihano yakatiwe n’urukiko aricyo umwaka usubitse, biteganywa ko Bishop Gafaranga ahita arekurwa muri gereza agasubira mu muryango we.
Gafaranga ashobora kongera gusubira mu rugo rwe n’umugore we Annet Murava, na cyane ko atigeze asiba kuza gukurikirana urubanza rw’umugabo we ndetse yandika n’ibaruwa ivuga ko yababariye Bishop Gafaranga ku byaha yamukoreye.