Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 05 Ukwakira 2025, rutahizamu wa APR FC ndetse n’ikipe y’Igihugu “AMAVUBI” , Mugisha Gilbert uzwi cyane ku izina rya “Barafinda,” yakoze ubukwe n’umukunzi we Mpinganzima Josephine.
Ni ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Romantic Garden ku Gisozi, maze nyuma yaho aba bombi basezerana imbere y’Imana muri ubwo busitani.
Ni mugihe kwiyakira nabyo byabereye muri Romantic Garden ku Gisozi.
Udushya twaranze ubukwe bwa Brafinda
Ubukwe bwa Barafinda na Mpinganzima , bwatashye n’abantu batandukanye aho ku ruhande rw’ikipe akinira ya APR FC, Umuyobozi mukuru wayo Gen. Mubarakh Muganga yatashye ubu bukwe, umutoza w’ikipe y’Igihugu “AMAVUBI” Adel Amrouche , abakinnyi batandukanye ,abakinanye na we ndetse n’inshuti n’abavandimwe na bo bitabiriye ubu bukwe.
Mpinganzima yamenyanye na Gilbert mu mwaka wa 2018 ubwo uyu musore yakiniraga ikipe ya Rayon Sports.
Nyuma yaho aba bombi baje kwinjira mu rukundo ndetse Mpinganzima aza kwerekeza muri Canada ari naho atuye uyu munsi.
Gusa ibyo ntibyigeze bibangamira umubano wabo ndetse byageze aho bafata icyemezo cyo kubana akaramata, basezerana , mu mategeko, imbere y’Imana, imiryango n’inshuti barabashyigikira.