Umuhanzi Eyo Fabulous, Umunyarwanda utuye mu Mujyi wa Québec muri Canada, yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi atahagera, yakirwa n’urukundo rudasanzwe rw’abakunzi be, inshuti, n’umuryango we.
Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Ku Cyumweru, tariki 5 Ukwakira 2025, aho muri bari bamutegereje harimo abantu batandukanye barimo n’umuhanzi Khalfan ndetse na Producer Iyzo, usanzwe atunganya indirimbo ze.
Eyo Fabulous yavuze ko yishimiye cyane kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi, ashimangira ko yakiriwe mu buryo budasanzwe n’abantu benshi.
“Ndanezerewe cyane kuba nongeye kugaruka mu Rwanda. nanezerewe cyane, uburyo nakiriwemo burarenze. Ndashimira cyane umuryango wanjye, inshuti, n’abafana banyereka urukundo rukomeye,” — Eyo Fabulous.

Uyu muhanzi yavuze ko ari mu Rwanda mu rwego rwo gusura umuryango, ariko kandi azanakoresha umwanya afite gukorana indirimbo nshya n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.
Eyo Fabulous azwi mu ndirimbo nka “C’est Dieu,” “Molela,” na “Toujours,” zagiye zikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki, cyane cyane mu bihugu by’abavuga Igifaransa no mu ba Latino, bamugaragarije urukundo rukomeye.
Kugaruka kwa Eyo Fabulous mu Rwanda byitezweho kongera guhuza umuziki we n’amasoko yo mu karere, ndetse no gutanga ishusho nshya y’ubufatanye hagati y’abahanzi bo mu Rwanda n’abatuye mu mahanga.
