Home Amakuru Mu Rwanda “Niwe ufite vibes zanjye 100%” — Anita Pendo yifurije isabukuru umuhungu we...

“Niwe ufite vibes zanjye 100%” — Anita Pendo yifurije isabukuru umuhungu we Gisa Nia Ryan wujuje imyaka 7

0

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo yifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana we w’ubuheta, Gisa Nia Ryan wujuje imyaka 7 y’amavuko.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anita Pendo yifurije isabukuru nziza umuhungu we ariko asangiza abamukurikira ibintu 10 uyu mwana we yihariye.

Kimwe mubyo uyu mwana yihariye, Anita Pendo yavuze ko kuvuka kwe byatunguranye kuko yaraye amajoro abiri mu bitaro yagiye kubyara maze muganga yabona bitangiye gukomera agafata icyemezo cyo guterura munda uyu mwana.

Anita Pendo yakomeje avuga ko uyu ariwe mwana usa na se cyane mu bana babiri yabyaye , yagize ati ” Niwe udafitemo ishusho yanjye habe”  Anita Pendo, yakomeje avuga ko nubwo badasa ariko ikijyanye n’imico cyo yamukurikije yagize ati ” Niwe ufite vibes zanjye 100% sinari kuviramo aho

“Uyu muhungu wa Anita Pendo yabonye izuba tariki 05 Ukwakira 2018, akaba ari umwana w’ubuheta wa Nizeyimana Alphonse “Ndanda” ndetse na nyina Anita Pendo, Ryan  akaba avukana na mukuru we Randa Nia  Tiran we wabonye izuba tariki 29  Kanama  2017.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by Anita Pendo (@anita.pendo2)

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.